Uko wahagera

Abasenyewe i Nyarutarama Bimuriwe mu Busanza bwa Kigali


Inzu zigomba kwimurirwamo abatuye i Nyarutarama (Bannyahe)
Inzu zigomba kwimurirwamo abatuye i Nyarutarama (Bannyahe)

Nyuma y'ibiganiro hagati ya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu n'abaturage bari batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali  byabaye mu cyumweru gishize ku ngingo yo kubimura , Ijwi ry'Amerika yamenye amakuru ko hari imwe mu miryango yahisemo kwimukira mu nzu yagenewe nk'ingurane ku mitungo yabo.

Ijwi ry'Amerika yasuye iyo miryango maze yitegereza uko babayeho. Madamu Vestine Nzayituriki umwe mu bahoze batuye i Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro arereka Ijwi ry’Amerika inzu yahawe nk’ingurane ku mitungo ye nyuma yo kumusenyera. Turi ahazwi nko mu Busanza Kicukiro I Kanombe. Ni inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro ku muryango w’abantu bane.

Uyu n’abandi 13 bimutse ku Cyumweru gishize nyuma y’ibiganiro bagiranye na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ku ngingo yo kubimura kubw’ibikorwa by’inyungu rusange. Bakigera mu busanza basanze ubutegetsi bwabageneye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Nzayituriki muri iyi nzu n’icyumba kimwe n’uruganiriro yemeza ko atari ayifiteho amakuru gusa ngo uko bayivugaga harimo ikinyuranyo. Biramusaba ariko gushaka imbaho akaremamo ikindi cyumba gito kugira ngo we n’umugabo batandukane kurarana n’abana mu cyumba kimwe.

Ku giti cye Nzayituriki yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nyuma yo kubura imitungo ye muri Kangondo yanyuzwe ariko ko ataveba n’abagitsimbaraye ku mitungo yabo.

Ijwi ry’Amerika igera mu mudugudu wa Busanza bari kubakira abahoze batuye I Nyarutarama twakunze kubwirwa ko abagabo mu miryango yimutse bari bagiye gushaka icyababeshaho. Kugera muri uyu mudugudu birasa n’ihame ko inzego z’umutekano n’iz’ibanze bwite za leta zigenzura buri ntambwe y’umunyamakuru.

Uretse iyi miryango 14 yabaye yimutse ku ikubitiro, biraboneka ko imirimo yo kubaka ikirimbanije. Ubutegetsi buheruka kuvuga ko butarubaka na 30% by’amazu akenewe.

Kimwe mu byakunze gutera impagarara kuri izi nzu nuko benshi mu bari batuye n’abagituye Nyarutarama bagiraga n’aho bakodesha hakababyarira umusaruro. Nka Nyiraneza wemeza ko yakuragamo amafaranga ibihumbi 60 ku kwezi naho Nzayituriki we agakuramo ibihumbi 80 kandi banahaba. Bakavuga ko ejo hazaza habateye impungenge.

Mu biganiro biheruka Prof Anastase Shyaka utegeka minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abatuye I Nyarutarama n’abandi hirya no hino mu gihugu gufatanyiriza hamwe bagakemura ibibazo by’imiturire bikibangamiye itearambere.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru twamenye amakuru ko imiryango yahise ijya mu mazu ari iyari yasenyewe ahafashwe nko mu manegeka. Mu biganiro byahuje Umurenge wa Remera n’abatuye I Nyarutarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage bakodesherezwaga amazu babwiwe ko nibatajya I Busanza batazongera gukodesherezwa, babahitishijemo ko nibabishobora bagana inkiko cyangwa se inzu ikajya mu maboko ya leta. Buri muryango usabwa kubanza kugaragaza icyangombwa cy’umutungo wari utunze. Gusa ufatiye ku bagomba kwimuka bose basaga 1500 abamaze kwemera inzu bo baracyari iyanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG