Uko wahagera

Abarwaye Indwara zo mu Mutwe muri Afurika y’Epfo Biyongereye


Uko umubare w’abarwayi ba Covid 19 wiyongera muri Afurika y’Epfo, ni nako uw’abahura n’uburwayi bwo mu mutwe wiyongera. Abakozi b’inzego z’ubuvuzi baravuga ko ahanini biterwa n’uko zihugiye mu gukumira icyorezo cya Covid 19 bigatuma ingufu zari zisanzwe zishyirwa mu kwita ku bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe zidohoka.

Ikindi gitera uko kwiyongera n’ingamba zo gukumira ikiza cya virusi ya Corona harimo gahunda ya guma mu rugo n’akato aho ari ngombwa, utaretse ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu.

Afuruka y’Epfo ni cyo gihugu cyazahajwe na virusi ya Corona kuruta ibindi ku mugabane w’Afurika. Kugeza ubu barenga 22,000 bamaze kwandura icyo kiza kimaze guhitana abarenga 400. Abakurikiranira hafi iby’ubuvuzi muri iki gihugu baravuga ko aho iki kiza kizarangirira kizasiga umubare munini w’abafite uburwayi bwo mu mutwe muri iki gihugu kuruta uko byari bisanzwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG