Uko wahagera

Abarwanyi ba ADF Bishe Abaturage 20 mu Burasirazuba bwa Kongo


Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, abarwanyi ba ADF, Allied Democratic Forces, bishe abaturage 20 mu burasirazuba bw'igihugu. Ibitero bya ADF byabaye mu midugudu itatu: Mapasana, Mayitike na Sayuni, muri kilometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni.

Byatangiye kuwa mbere mu ma saa kumi n'ebyiri nyuma ya saa sita birangira bukeye bwaho nko mu ma saa kumi n'imwe mu gitondo, nk'uko Omar Kavota, visi-perezida w'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa CEPADHO, yabitangarije ikigo ntaramakuru Reuters.

Uyu munsi ni bwo abasilikali ba leta n'abayobozi b'inzego z'ibanze babonye imirambo ya nyuma y'abaturage bishwe. Ibi bitero byabaye iminsi itatu nyuma y'ikindi cyahitanye abasivili 13 aho mu karere ka Beni.

ADF ni umutwe w'inyeshyamba wakomotse muri Uganda ujya gushinga ibirindiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Uhamaze imyaka irenga 30. Umuryango w'Abibumbye uvuga ko ADF imaze kwica abaturage b'inzirakarengane barenga igihumbi kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize w'2019. ONU isanga ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha by'intambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG