Abasinye, ku ruhande rumwe, ni abahagarariye guverinoma y'ubumwe bw'igihugu yemewe n'amahanga, GEN mu magambo ahinnye y'Igifaransa, ifite icyicaro i Tripoli, umurwa mukuru wa Libya.
Ku rundi ruhande, ni abahagarariye umutwe w'inyeshyamba wiyita "Ingabo z'igihugu cya Libya", ANL mu magambo magufi, wa Maréechal Khalifa Haftar, ukambitse mu mujyi wa Benghazi, mu burasirazuba bw'igihugu.
Nk'uko umuhuza wabo, Stephanie Williams, yabitangaje, agahenge mu mirwano karahita gatangira gukurikizwa amasezerano akimara gushyirwaho umukono. Stephanie Williams akuriye ku bw'usigire umutwe w'intumwa za ONU muri Libya, Manul mu magambo ahinnye.
Yasobanuye ko aya masezerano ateganya kandi ko abacanshuro b'abanyamahanga bose barwana muri Libya bagomba kuba bahavuye mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere. Ateganya kandi n'umutwe umwe wa polisi ugizwe n'abantu baturuka ku mpande zombi, uzaba ushinzwe kugenzura ibice byose by'igihugu abarwanda batumvikanaho.
Amasezerano ateganya kandi ko GEN na ANL bazatangira ibiganiro bya politiki ku italiki ya cyenda y'ukwezi gutaha i Tunis, umurwa mukuru wa Tunisia.
Umuhango wa gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano muri Libya wabereye mu ngoro y'Umuryango w'Abibumbye-ONU i Geneve. Wamaze iminota icumi yonyine, nk'uko ibigo ntaramakuru bitandukanye bibivuga. Wahuriranye n'indi nkuru nziza: indege itwaye abagenzi yavuye i Tripoli ijya i Benghazi bwa mbere na mbere mu gihe kirenze umwaka.
Libya iri mu ntambara z'urudaca kuva ingoma ya Colonel Moammar Kaddafi ihirimye mu 2011. Ababisesengura basanga izongera kugira amahoro ari uko imitwe itabarika irwana yumvikanye, n'ibihugu by'amahanga biyishyigikiye bikabyemera.
Facebook Forum