Uko wahagera

Abarwana muri Libiya Bemeranyijwe ko Hazaba Amatora


Abarwana muri Libya bemeranyijwe ko hazaba amatora mu gihe kitarenze amezi 18 ari imbere. Intumwa yihariye y'Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Libya, Stephanie Williams, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru i Tunis, muri Tuniziya, aho intumwa za Libya ziteraniye kuva kuwa mbere zihujwe na ONU.

Iyi nama ihuje abantu 75 bahagarariye imitwe itandukanye, irimo guverinoma y'ubumwe bw'igihugu yemewe n'amahanga, GEN mu magambo ahinnye y'Igifaransa, ifite icyicaro i Tripoli, umurwa mukuru wa Libya, n'umutwe w'inyeshyamba wiyita "Ingabo z'igihugu cya Libya", ANL mu magambo magufi, wa Maréchal Khalifa Haftar, ukambitse mu mujyi wa Benghazi, mu burasirazuba bw'igihugu.

Nk'uko Madame Williams yabisobanuye, amatora azaba ku rwego rw'umukuru w'igihugu, no ku rwego rw'inteko ishinga amategeko. Bumvikanye ko azaba mu bwisanzure n'ubuziramakemwa, bwizewe kandi buzira guheza abo ari bo bose.

Uyu munsi, inama y'i Tunis iriga uburyo bwo gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho bose bahuriyemo igomba gutegura amatora, inshingano zayo n'ububasha bwayo. Inama iriga kandi n'uburyo bwo gushyiraho inzego z'ubucamanza n'ubutabera z'inzibacyuho, ikibazo cy'impunzi n'abavuye mu byabo kubera intambara, n'ingamba z'ubwiyunge bw'igihugu.

Mu kwezi kwa cumi gushize, abarwana muri Libya bari bashyize umukono, i Geneve mu Busuwisi, ku masezerano yo guhagarika imirwano. Mu rwego rw'aya masezerano, bashyizeho Komisiyo ya gisilikali bose bahuriyemo igomba kugenzura uko ashyirwa mu bikora. Abayigize nabo bari mu nama y'i Tunis. Libya iri mu ntambara z'urudaca kuva ingoma ya Colonel Moammar Kaddafi ihirimye mu 2011.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG