Uko wahagera

Abarundikazi 41 Bafatiwe muri Uganda Bajyanywe mu Bihugu by'Abarabu


Inzego zishinzwe iperereza muri Uganda zikurikiranye ikibazo cy'abakobwa 41 b’Abarundikazi bafatiwe muri Uganda bajyanywe gucuruzwa mu bihugu by’Abarabu.

Abo Barundikazi bari hagati y’imyaka 18 na 30, ubu bari mu maboko ya polisi yabashakiye inzu bacumbikiwemo mu gihe iperereza rikomeje ku buryo bagejejwe muri Uganda.

Kuri ubu, Polisi ivuga ko yafashe umugabo umwe w’Umurundi ukekwaho kubagurisha berekeza mu bihugu by’Abarabu gukora akazi ko mu rugo.

Bwana Charles Twine, umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe iperereza muri Uganda yatangarije ijwi ry’Amerika ko ibi atari ubwa mbere bibaye.

Umuvigizi w’urwego rw’iperereza rwa polisi muri Uganda avuga ko, ibikorwa byo kugurisha abana cyane cyane abakobwa, kenshi byambukiranya imipaka y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Avuga ko ibyo bihugu bigomba kugira icyo bikora mu gukemura iki kibazo. Yemeza ko iyo bimera uko, aba Barundikazi batajyaga kugera muri Uganda banyuze mu kindi gihugu badahagaritswe.

Bwana Atwine yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abo bakobwa ari ntacyaha baregwa. Ijwi ry'Amerika yagerageje kumenya icyo Ambassade y’Uburundi muri Uganda ivuga kuri iyi nkuru ariko ntibyashoboka kuko telephone z’abakozi bo kuri iyo ambasade ndetse na ambassaderi ubwe madam Epiphanie Kabushemeye zari zifunze.

Si Ubwa mbere Abarundikazi bahagarikiwe muri Uganda bajya kugurishwa mu bihugu by’Abarabu, kandi hari n’izindi raporo zivuga ko no mu bindi bihugu by’abaturanyi Abarundikazi bakomwe imbere bajyanwa ahantu batazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG