Abantu barenga 100 bapfuye cyangwa barakomereka mu gitero cy’indege cyagabwe kuri gereza muri Yemeni. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa APF byatangaje iyi nkuru, bivuga ko abandi bana batatu nabo bahitanywe n’ikindi gisasu cyaturikijwe mu majyepfo y’umujyi wa Hodeida. Umuryango urengera abana “Save the Children” ni wo watangaje ko aba bana bapfuye barimo bakinira mu kibuga cy’umupira w’amaguru kiri aho iki gisasu cyaturikiye.
Inyeshyamba z’abahuti zatanganje amashusho ya videwo ateye ubwoba, amashusho yerekana imirambo y’abantu bahitanwe n’iki gitero kibasiye gereza iherereye mu majyaruguru y’akarere ka Saada.
Iki gitero kibaye nyuma y’iminsi itanu izi nyeshyamba z’abahuti zigambye kugaba igitero cyahitanye abantu batatu mu mujyi wa Abu Dhabi uherereye muri Leta za Emirates z’Abarabu. Ni intambara imaze imyaka igera kuri irindwi zirwana. Leta za Emira ziyunze z’abarabu yatangaje ko izihorera. Kuri ubu abaganga batagira umupaka baravuga ko ibitaro byo mu karere ka Saada byuzuye nyuma y’iki gitero cyagabwe kuri gereza. Umuyobozi wa Croix Rouge Basheer Omar, nawe yashimangiye aya makuru yumvikanisha ko abantu bagera mu ijana bapfuye ndetse abandi bagakomereka.
Facebook Forum