Abantu barenga 50 nibo bimaze kumenyakana ko bapfuye bazize igitero cya bombe cy’umwiyahuzi mu majyaruguru ya Nijeriya.
Icyo gitero cyabaye mu masaha yo mu rukerera mu musigiti wo mu mujyi wa Mubi, wo muri leta ya Adamawa.
Nubwo ntawuratangaza ko ariwe uri inyuma y’iki gitero, birakekwa ko cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze igihe wibasira uduce tugize amajyaruguru ya Nijeriya.
Uyu mutwe wa Boko Haram umaze kwica abantu barenga 20,000 mu gihe cy’imyaka umaze 8 utagije ibikorwa byawo muri Nijeriya.
Othman Abubakar, uvugira polisi yavuze ko kugeza ubu bataramenya neza umubare w’abakomeretse kuko bagiye bajyanwa mu mavuriro atandukanye.
Abajijwe niba bazi abagabye iki gitero Abubakar yirinze kugira uwo atunga agatoki ariko avuga ko bazi abasanzwe bagaba ibitero bisa nk’iki.
Facebook Forum