Uko wahagera

Abaperezida Bane b'Amerika mu Mihango yo Gushyingura Nelson Mandela


Abayobozi b’ibihugu by’isi n’imiryango taliki ya 10 y’ukwa 12 umwaka wa 2013, bazitabira muri Afurika y’Epfo, imihango yo gusezera kuri Madiba Nelson Mandela, umuyobozi warwanije politiki ya apartheid. Mandela yitabye Imana kuwa kane w’icyumweru gishize, afite imyaka 95 y’amavuko.

Perezida w’Amerika Barack Obama yavuye hano I Washington kuri uyu wa mbere mu gitondo, ari kumwe na madame we Michelle, ndetse n’uwahoze ari perezida George Bush na madame we Laura. Ba perezida Bill Clinton na Jimmy Carter bo bagiye I Johannesburg mu yindi ndege

Abategetsi b’Afurika y’Epfo bavuga ko abakuru b’ibihugu, aba za guverinoma ndetse n’ibikomangoma barenga 80, bitezwe kuza gusezera kuri bwana Mandela. Ni we wabaye perezida w’umwirabura wa mbere w’Afurika y’Epfo nyuma yo gufungwa imyaka 27, kubera kuyobora urugamba rwo kurwanya politiki ya apartheid ya ba gashakabuhake.

Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo Maite Knoana-Mashabane avuga ko habaye ubushake budasanzwe bw’abayobozi b’ibihugu byo kw’isi bashaka kuza muri uwo muhango, uzarangwa n’umutekano ukaze cyane. Perezida Barack Obama ari mu bakuru b’ibihugu bazafata ijambo muri uwo muhango.

Abandi bayobozi b’isi bazitabira uwo muhango barimo ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, perezida w’Ubufransa Francois Hollande, uwa Bresil Dilma Rousseff, uwa Cuba Raul Castro ndetse n’umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon.

Umurambo wa Madiba Nelson Mandela uzerekanwa mu ngoro ya guverinoma Union Buildings y’I Pretoria, ku mataliki ya 11, 12 na 13 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2013. Mandela azashyingurwa ku musozi we avukamo wa Qunu.
XS
SM
MD
LG