Uko wahagera

Papa Yashyizeho Itegeko ku Byaha by'Ihohotera Rishingiye ku Gitsina


Papa Francisiko
Papa Francisiko

Papa Francis yashyizeho itegeko rishya rigenga imenyekanisha n’iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Rije rikurikira ubusabe abagizweho ingaruka n’ibi byaha bari bamugejejeho. Iri tegeko rizatangira kubahirizwa taliki ya mbere y’ukwa gatandatu ryongere gusuzumwa nyuma y’imyaka itatu rigeragezwa.

Abapadiri 415,000 bose ba kiriziya gatolika hamwe n’ababikira 660,000 basabwa kubwira ubuyobozi bwa kiriziya ababakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina n’abagize uruhare mu kurihishira. Itegeko rya kiriziya rirengera abatanze amakuru kuri icyo cyaha rikanasaba za diocese zose gushyiraho uburyo bwo kumenya amakuru mu ibanga.

Itegeko rya Papa ntirisaba abapadiri n’ababikira kuregera polisi kuko kiriziya yemera ko byaba bishyize mu kaga abahohotewe mu gihe baramutse ari ba nyamuke. Itegeko cyakora risaba ko hubahirizwa ibisabwa n’amategeko mbonezamubano y’aho batuye mu gihe cyo kugaragaza iki cyaha.

Iri tegeko riramutse rishyizwe mu bikorwa uko rimeze, mu myaka mike iri imbere, Vatikani ishobora kwakira uruhuri rw’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abagize uruhare mu kubihishira. Iri tegeko rije nk’imwe mu ngamba Papa afashe mu rwego rwo guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina n’abarihishira, byahindanyije isura ya kiliziya mu myaka mike ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG