Uko wahagera

Abanyetiyopiya Barenga 300 Bakiranywe Ubwuzu Muri Isirayeli.


Abayahudi bakomoka muri Etiyopiya mu myigaragambyo yo gusaba leta ya Israeli gucyura bene wabo bari muri Etiyopiya.

Intumwa nyinshi za guverinoma ya Isirayeli, ziyobowe na minisitiri ushinzwe ibikorwa byo kwakira no gutuza abimukira, Pnina Tamano-Shata, minisitiri wa mbere na mbere ukomoka muri Etiyopiya, zagiye kubizanira i Addis-Abeba mu ndege ya Ethiopian Airlines.

Abanyetiyopiya b'Abayahudi bitwa abaFalasha bageze muri Israeli mu rwego rwo guhuza imiryango yari yaratatanye igihe Israeli yatwaraga Abanyetiyopiya b'Abayahudi bitwa abaFalasha, hashize imyaka 30.

Bose hamwe bari 316, abakuru n'abana. Bari bambaye imyenda gakondo yabo n'udupfukamunwa. Bari bafite utubendera twa Isirayeli. Bamwe bunamye basoma ubutaka bacyururuka indege.

Intumwa nyinshi za guverinoma ya Isirayeli, ziyobowe na minisitiri ushinzwe ibikorwa byo kwakira no gutuza abimukira, Pnina Tamano-Shata, minisitiri wa mbere na mbere ukomoka muri Etiyopiya, zagiye kubizanira i Addis-Abeba mu ndege ya Ethiopian Airlines.

Bageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga Ben-Gourion i Tel-Aviv basanze babateguriye igitambaro gitukura ku butaka nka kimwe cyakira abakuru b'ibihugu. Imizindaro yumvikanisha indirimbo z'ibirori mu Giheburayo.

Minisitiri w'intebe, Benjamin Netanyahu, n'umutegarugoli we, bo ubwabo, bari babategereje. Mu ijambo ry'ikaze, yababwiye ngo:

bavandimwe bacu, bashiki bacu, Madame wanjye nanjye twabarindiriye n'amarira y'ibyishimo. Murakaza neza iwanyu. Iki ni igikorwa kigaragaza umwimerere wacu bwite twe Abayahudi, n'inshingano zacu zo gutahura Abayahudi aho bari hose kw'isi.

Hashize amezi abiri guverinoma za Isirayeli na Etiyopiya zemeye ko Abafalasha ibihumbi bibiri basanga bene wabo muri Isirayeli bitarenze ukwezi kwa mbere gutaha. Imiryango yabo yatandukanye hagati y'umwaka w'1984 n'1991.

Icyo gihe, leta ya Isirayeli yashyizeho gahunda y'indege nyinshi zatahuye Abayahudi b'Abanyetiyopiya barenga ibihumbi 80, gahunda Isirayeli yitiriye Musa, "Operation Moïse" mu Gifaransa, cyangwa "Operation Moses" mu Cyongereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG