Uko wahagera

Abanyazimbabwe Bishimiye Umubano n’Ubushinwa


Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa Kumwe n'umushikiranganji w'imigenderanire y'Ubushinwa n'ayandi makungu Wang Yi
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa Kumwe n'umushikiranganji w'imigenderanire y'Ubushinwa n'ayandi makungu Wang Yi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi, uyu munsi kuwa mbere yasoje uruzinduko rw’iminsi itanu yagiriraga muri Afurika. Yarusoreje muri Zimbabwe aho yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi, akarahirira gushimangira ubufatanye n’ubwo batumvikana ku mibare ijyanye n’infashanyo.

Guverinema ya Zimbabwe ivuga ko yabonye amafaranga make kuyo Ubushinwa bwari bwemeye gufashisha icyo gihugu.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yavuze ko “Wang asubiye mu gihugu cye yishimye kandi ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku nkingi zikomeye”. Yabwiye abanyamakuru i Hararea ati: “Abanyazimbabwe bishimiye umumano n’Ubushinwa”.

Uruzinduko rwa Wang yari amazemo icyumweru ku mugabane w’Afuruka, rwanamugejeje mu Misiri, muri Djibouti, muri Eritrea no mu Burundi. Bigaragaza ukuntu inyungu za politiki n’iz’ubukungu z’Ubushinwa zikomeje kwiyongera mu bireba Afurika.

Umubano w’Ubushinwa na Zimbabwe watangiye igihe igihugu cyaharaniraga kwibohora mu myaka ya za 70, ubwo Ubushinwa bwashyikiraga bamwe mu bayobozi b’imitwe y’Inyeshyamba.

Ingoma ya banyakamwe b’Abazungu imaze gusezererwa mu 1980, Ubushinwa bwabaye mu bihugu bya mbere byahise byohereza intumwa kubihagararira mu murwa mukuru Harare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG