Uko wahagera

Abanyamerika Barahimbaza Umunsi w'Abaperezida Babo


George Washington Perezida wa mbere wa Reta Zunze Ubumwe z'Amerika
George Washington Perezida wa mbere wa Reta Zunze Ubumwe z'Amerika

Kuri uyu wa mbere, abaturage ba Leta zunze ubumwe z'Amerika barizihiza umunsi mukuru wa ba perezida babo, umunsi bise Presidents Day. Uyu munsi ugamije kuzirikana ubuzima n'ibikorwa by'abayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika. Waturutse ku italiki y'isabukuru y'ivuka rya George Washington, perezida wa mbere na mbere, ku italiki ya 22 y'ukwezi kwa kabili. Washyizweho n'itegeko ry'inteko ishinga amategeko, Congress, mu 1968.

Nyuma, abaturage b'ingeli zose bifuje ko n'isabukuru y'ivuka rya Abraham Lincoln, perezida wa 16, wayoboye iguhugu mu gihe cy'intambara y'isubiranamo ry'abaturage bacyo, 12 y'ukwa kabili, nayo yibukwa. Congress ntiyigeze ibyemera ariko kuva icyo gihe rubanda bivugira kandi bemera ko umunsi mukuru wa ba perezida, n'ubwo bwose itegeko ryo rivuga ko ari umunsi wo kwibuka isabukuru y'amavuko ya George Washington. Uyu munsi wizihizwa kuwa mbere wa gatatu w'ukwezi kwa kabiri buri mwaka. Ni umunsi w'ikiruhuko. Ariko nta birori byihariye ugira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG