Uko wahagera

Rwanda: Abanyamakuru Bamaze Imyaka Itatu Bafunzwe Byagateganyo Bajuriye


Abanyamakuru batatu bahoze bakorera televiziyo IWACU ikorera ku muyoboro wa YouTube barasaba umucamanza mu rukiko rw'ubujurire kwakira ikirego cyabo cy'ubujurire ku ngingo yo gufungwa no gufungurwa by'agateganyo. Baravuga ko bamaze imyaka igera muri itatu bafunzwe binyuranyije n'amategeko.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ikirego cyabo kitakwakirwa bagategereza ko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi. Bararegwa ibiganiro batambutsaga ku muyoboro wabo wa YouTube cyane ku bitero umutwe wa FLN wagabye i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru.

Abo banyamakuru bose uko ari batatu bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rw’ubujurire mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa, barinzwe n'abacungagereza.

Bunganiwe n’abanyamategeko Jean Paul Ibambe na mugenzi we Gilbert Ndayambaje. Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gukwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga. Byose bikomoka ku magambo bivugwa ko batangaje mu bihe bitandukanye ku muyoboro bakoreragaho.

Ubushinjacyaha bubarega ko mu nkuru batangazaga zimwe babaga bazihimbiye izindi bakazikura mu bitangazamakuru bitandukanye bakaziha imitwe ihabanye n’ibizikubiyemo. Abaregwa ku rwego rwa mbere baburanaga bavuga ko bakoreshaga imitwe itajyanye n’inkuru mu rwego rwo gushaka kongera ababakurikira ku muyoboro bakoreragaho. Bakavuga ko ibyabaye ari amakosa ya kimwuga yagombye kuba akurikiranwa mu rwego rw’itangazamakuru aho kuyahindura ibyaha.

Hari zimwe mu nkuru banditse umushinjacyaha abaregesha avuga ko zimwe bazibasanganye kuri CD.

Ku rwego rwa mbere batangiye baregwa icyaha cyo gutangaza amajwi n’amashusho binyuranye n’uko byafashwe. Icyaha Me Ibambe ubunganira yabwiye urukiko rw’ubujurire ko uwo cyahama yagombye guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe. Agasanga bitumvikana kuba bamaze imyaka igera muri itatu bataraburanishwa mu mizi ari na ho asaba ko bafungurwa by’agateganyo.

Umucamanza yabajije impamvu aba banyamategeko Me Ibambe na mugenzi we Me Ndayambaje n’abo bunganira bumva ko ikirego cyabo kigomba kwakirwa. Basubije ko kuba urukiko rukuru rwaratesheje agaciro ubujurire bwabo, bagomba kubujyana mu rukiko rw’ubujurire. Baravuga ko iki kirego cyabo cyihutirwa kandi gishingiye ku kirego cy’iremezo bityo ko mu nyungu z’ubutabera umucamanza yacyakira.

Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko urubanza rwajuririwe ku ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo rutongera kujuririrwa kuko abaregwa barangije kuregerwa urukiko. Yavuze ko we asanga nta n’impamvu y’uru rubanza mu rukiko rw’ubujurire. Umushinjacyaha akomeza avuga ko nta mpamvu zikomeye abaregwa batanze zigaragaza ko barekurwa by’agateganyo kuko ngo badafunzwe binyuranyije n’amategeko. Yavuze ko n’imyaka bamaze bafunzwe bitaturutse ku bwende bw’urukiko n’ubushinjacyaha.

Jean Damascene Mutuyimana umwe mu baregwa afashe ijambo yababajwe bikomeye n’ibisobanuro by’ubushinjacyaha agira ati “Abanyamategeko b’abahanga bahindagura ibirego harimo ikibazo”. Asaba ko we na bagenzi be baba barekuwe by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Byabaye cyo kimwe kuri Shadrack Niyonsenga wikomye ubushinjacyaha avuga ko bwaregeye ibyo butazi kuko bwatangiye bubarega icyaha cyo gukoresha amajwi n’amashusho binyuranye n’uko byafashwe ubu bigahindurwa ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Yavuze ko kuba bafunzwe bigaragaza ko ubushinjacyaha ntacyo bibubwiye. Akibaza anabaza umucamanza ati “Niba tumaze imyaka itatu dufunzwe tutaburana ni gute bitaba impamvu zikomeye? Ubwo butabera bumara imyaka itatu ni butabera nyabaki.

Na mugenzi we Jean Baptiste Nshimiyimana bahuriza ku ngingo yo gusaba urukiko kwakira ikirego cyabo rukagisuzuma rukabafungura by’agateganyo.

Aba banyamakuru batawe muri yombi mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2018. Gusa uko iminsi yagiye ishira ibyaha baregwaga ni na ko byagiye bihindagurika bituma urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwiyambura ububasha urubanza rwoherezwa mu rukiko rukuru.

Urukiko rw’ubujurire rwavuze ko rugiye kubisuzuma umwanzuro ku kwakira cyangwa kutakira ubujurire bwabo ukazatangazwa ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa Kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG