Amezi umunani nyuma y'uko imyivumbagatanyo itangiye mu gihugu cya Libiya, Muammar Kadhafi yarishwe nyuma yo guhatana ashaka kuguma ku butegetsi. Nyamara kandi, uburyo Kadhafi yatawe muri yombi n'uburyo yishwemo byatera benshi kwibaza.
Ese abayobozi b'ibihugu by'Afurika bibaza impamvu Kadhafi yafashwe kuriya akicirwa mu muhanda n'abo yayoboye? Abayoborwa bo bakwigiraho iki ku birebana n'uko bagomba gufata ababayobora. Ni mu kiganiro Dusangire ijambo gitegurwa na Etienne Karekezi.