Uko wahagera

Abanya-Tchad 3 Bafatiwe i Paris ku Byaha Bakoreye muri Sudani


Ikarata y'ahaherereye igisagara ca Paris
Ikarata y'ahaherereye igisagara ca Paris

Umwe mu bayobozi b’umutwe ukomeye wo muri Chad yafungiye iwe mu rugo i Paris mu Bufaransa uyu munsi kuwa mbere. Arashinjwa ibyaha by’urugomo byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Sudani.

Ayo makuru yatanzwe n’abo muri uwo mutwe ayobora hamwe n’abo mu rwego rw’ubutabera rw’Ubufaransa.

Jenerali Mahamat Nouri, ni umuyobozi w’umutwe “Union of Forces for Democracy and Development mu magambo ahinnye UFDD. Ni umwe mu mitwe ikomeye itavuga rumwe n’ubuyobozi bwa perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno.

Yafungiwe ibifitanye isano n’ibikorwa bye muri Sudani byabaye hagati y’umwaka wa 2005 n’uwa 2010. Niko umuvugizi w’umutwe UFDD, yabibwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Abashinjacyaha i Paris bemeje itabwa muri yombi rya generali Nouri, wafatanywe n’abandi banya-Tchad babiri ahandi mu gihugu cy’Ubufaransa. Ubutabera burabashakisha ku byaha bimwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG