Uko wahagera

Abandi Baturage 4 Baguye mu Myigaragambyo muri Myanmar


Muri Myamar ruracyageretse hagati y'abigaragambya n'abashinzwe umutekano. Kuri uyu wa gatandatu abasirikare bongeye kumisha urusasu mu baturage baramukiye mu myigaragambyo mu mujyi wa Mandalay n'uwa Pyay. Bane muri abo baturage bitabye Imana.

Mu ijambo yagejeje ku Inama Ishinzwe Amahoro ku isi y'Umuryango w'Abibumbye, umugenzuzi w'Umuryago w'Abibumbye muri Myanmar, Thomas Andrews yahamagariye umuryago mpuzamahanga guhagurukira igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwari busanzweho muri icyo gihugu taliki ya mbere y'ukwa kabiri. Yavuze ko bibabaje kubona iterabwoba n'iyicwa ry'amategeko bikorwa n'abafashe ubutegetsi mu buryo butemewe n'amategeko muri Myamar,

Yasabye ko umuryango mpuzamahanga uhagurukira ubu buyobozi bwa gisirikare n'imyitwarire ya bwo yo gukora ibyaha ntibuhanwe n'amategeko. Yavuze ko kuva igisirikare cyafata ubutegetsi muri Myanmar, inzego z'umutekano zimaze guhitana abagera kuri 70 no guta muri yombi abagera ku 2000

Yavuze ko hari amashusho agaragaza abasirikare birara mu baturage bari mu myigaragambyo bakabakubita nta kurobanura cyangwa bakamisha urusasu uko biboneye mu birorero by'aho abantu batuye. Yavuze ko ubutegetsi bwa gisirikare bwakuyeho ibitegenywa n'amategeko birinda abaturage bugapfukirana ubwisanzure bwa rubanda bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.

Mu kwezi gushize, Leta zunze ubumwe z'Amerika yashyiriyeho ibihano ubutegetsi bwa giririkare muri icyo gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG