Uko wahagera

Abana b'Abakobwa mu Rwanda Bakingiwe Kanseri y'Inkondo y'Umura


Bamwe mu bana b'abakobwa bakingirwa kanseri y'inkondo y'umura
Bamwe mu bana b'abakobwa bakingirwa kanseri y'inkondo y'umura

Urwo rukingo rurahabwa abana b’abakobwa biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza bari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko.

Ni ku nshuro ya mbere urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rutanzwe mu Rwanda. Rurahabwa abana b’abakobwa biga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza bari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko. Barakingirirwa ku bigo by’amashuri bigaho. Abakingirwa bose barasaga ibihumbi 100 mu gihugu cyose. Urwo rukingo rwatanzwe ku buntu ku mataliki ya 26 na 27 y'ukwa kane mu mwaka wa 2011.

Ushinzwe indwara zirindwa n’urukingo muri Porogaramu y’igihugu y’ikingira, avuga ko mu moko atandukanye ya kanseri zibasira abagore mu Rwanda, kanseri y’inkondo y’umura iza ku mwanya wa mbere. Byibura abagore 27 ku 100 barayirwara. Iyi kanseri iri no mu ndwara zibasira cyane abagore mu rwego rw’isi. Buri mwaka abayandura basaga ibihumbi 500, igahitana abarenga ibihumbi 270 muri bo. Abarenga 85 ku 100 ni abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.

Abana b’abakobwa baterwa uru rukingo rwa kanseri y'inkondo y'umura ku kuboko. Bagomba kurukingirwa inshuro eshatu mu bihe bitandukanye. Urwa mbere barufata mu kwezi kwa 4, urwa kabiri bazaruhabwa mu kwezi kwa 6, naho urwa gatatu mu kwezi kwa 10, muri uyu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG