Uko wahagera

Abakozi b'Ubuvuzi muri Afurika y'Epfo Barashaka Kurega Leta


Abakozi bo mu buvuzi muri Afurika y’epfo baravuga ko bashobora kurega leta mu nkiko mu gihe ubuke bw’abaganga burimo kugira ingaruka ku bikorwa byo kurwanya COVID 19.

Kimwe mu bibazo ishyirahamwe ry’abaganga muri Afurika y’epfo, rigaragaza ni umubare w’abaganga barangiza amashuri badashobora kubona imirimo n’ubwo abaganga ari bake muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ishyirahamwe SAMA ryavuze ko “ari urukozasoni” kubona mu nkubiri ya gatatu y’ubwandu, abanyeshuri bo mu buvuzi bimenyereje akazi bakaba bararangije mu kwezi kwa gatatu no mu kwa kane, bagitegereje guverinema ko ibaha imyanya mu bitaro bya Leta kugira ngo buzuze igihe cyabo cyo kwimenyereza.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, byasabye umuvugizi wa deparitema ishinzwe ubuzima kugira icyo abivugaho, ntiyasubiza.

Angelique Coetzee, umuvugizi w’ishyirahamwe SAMA, yabwiye Reuters kuri telefone ko byagombaga kugera uyu munsi bose baramaze gushyirwa mu myanya. Yongeyeho ko ashobora gushaka icyemezo cy’urukiko, igihe bitashoboka.

Yavuze kandi ko igihe kirimo kubashirana bitewe n’uko hakurikijwe igihe gisanzwe cyo kwimenyereza, bagomba kuba babonye aho bazakorera, bitarenze ukwezi kwa karindwi, bitabaye bazicara mu rugo umwaka wose.

Ubu Afurika y’epfo, irabarura abantu barenga 16,000 bashya bandura COVID-19 ku munsi, ahanini biraterwa n’ubwoko bushya bwa virusi, Delta, bwandura cyane no kubera ko hafi 50 kw’ijana gusa by’abaturage, aribo bamaze guhabwa byibura urukingo rumwe. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG