Uko wahagera

Abahitanywe n'Imyizure mu Buhindi Bageze ku 370


Tumwe mu turere twaciweko n'imyizure
Tumwe mu turere twaciweko n'imyizure

Mu Buhinde, imyuzure imaze guhitana abantu 370 muri leta ya Kerala, mu majyepfo y’igihugu, nk’uko umuvugizi wayo yabitangaje.

Abatabazi, biganjemo ingabo z’igihugu, baracyashakisha kandi abazimiye. Abaturage ibihumbi 800 bavuye mu byabo. Bacumbikiwe mu nkambi zashinzwe bwangu bwangu.

Imyuzure yatewe n’imiyaga ikomeye iva mu nyanja, izana imvura nyinshi n’imisozi y’amazi hamwe na hamwe yageraga kuri metero eshatu, uvuye hasi ujya hejuru.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yatangaje kuri Twitter, ko guverinoma ye yiteguye kohereza imfashanyo zitubutse muri leta ya Kerala.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG