Uko wahagera

Abahitanywe n'Imvura Nyinshi mu Rwanda Bageze ku 72


Imibare mishya ya minisiteri y'ibikorwa by'ubutabazi igaragaza ko imvura yaguye mu ijoro rya tariki 6 rishyira tariki ya 7 z'uku kwezi yateje ibiza byahitanye abantu 72 hirya no hino mu gihugu.

Iyi minisiteri ivuga ko hakomeretse abandi bantu 27 ndetse 4 baburirwa irengero. Imibare mishya igaragaza ko ku bantu 65 bari bamenyekanye kuri uyu wa kane; hiyongereyeho abandi 7 bose hamwe baba 72.

Mu karere ka Gakenke abamaze gupfa ni 24, mu karere ka Nyabihu 19, mu karere ka Muhanga 12, mu karere ka Musanze 7, mu karere ka Ngororero abamenyekanye bamaze kuba 8 mu gihe mu turere twa Rulindo na Rubavu hapfuye umuntu umwe umwe.

Iyi mibare irerekana ko Intara y'amajyaruguru ikomeje kuza imbere mu kubura abantu benshi kuko muri 72 yihariye 32 bo mu turere 3. Ikurikirwa n'Intara y'Iburengerazuba yo yapfushije 28 na yo mu turere 3.

Mayor w'akarere ka Gakenke Bwana Geogratias Nzamwita avuga ko abafite amazu yasenywe n'inkangu n'imyuzure bacumbikiwe mu bigo by'amashuri na cyane ko amashuri afunze kugeza mu kwezi kwa 9, abandi bacumbika mu bikoni by'abaturanyi canke andi mazu atakoreshwaga na beneyo.

Anavuga ko hari ubundi bufasha burimo kugenerwa imiryango yasizwe iheruheru n'ibi biza. Avuga buri muryango wapfushije umuntu uhabwa ibihumbi 50,000 by'Amafaranga y'u Rwanda kandi minisiteri ishinzwe ubutabazi, ikabagurira isanduku yo gushyinguramo ababuze ubuzima. Imiryango nka Croix Rouge na yo irimo gutanga ubufasha bw'ibanze nk'imyambaro n'ibyo kwiyorosa.

Iyi mvura kandi yasenye inzu zibarirwa muri 983, yangiza n'imyaka iri ku buso bwa hegitari 204. Hanangiritse umuyoboro 1 w’amazi, imihanda 2 n’ibiraro 18 na byo birangirika. Hanasenyutse kandi ikigo nderabuzima kimwe nk'uko minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ibivuga.

Iyi minisiteri ifite ubutabazi mu nshingano ivuga ko hari ibirimo gukorwa hakumirwa ko hagira abandi bantu bicwa n'ibiza. Kimwe muri ibyo ni ukwimura abantu batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bagacumbikirwa ahandi mu gihe hategerejwe ko imvura igabanuka hagasanwa ibyangiritse.

Hagati aho ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko hagati ya tariki 1 na tariki 10 z'uku kwezi hateganijwe imvura nyinshi iri hagati ya 90-120mm muri Kigali, intara y’Amajyaruguru n'uturere twa Rubavu Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango. Ni imvura izaba ari nyinshi cyane na yo ishobora kugira byinshi yangiza mu gihe ingamba zikwiye zitafatwa hakiri kare.

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Claude Ganza Munyamagana.

Imvura Nyinshi Yahitanye 72 mu Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:59 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG