Uko wahagera

Abagwa mu Myigaragambyo Muri Myanmar Bakomeje Kwiyongera


Abapolisi n'abashinzwe umutekano mu mijyi itandukanye yo muri Myanmar bakoresheje ingufu gutatanya abigaragambya bongeye gusubira mu mihanda kuri uyu wa gatandatu nyuma y'umunsi umwe gusa intumwa y'Umuryango w'Abibumbye isabye ko abahiritse ubutegetsi bafatirwa ibyemezo demokarasi ikongera guhabwa umwanya.

Abigaragambya bagaragaye mu mujyi wa Yangon aho abasirikare bakoresheje ibisasu biturika cyane bikagira n'urumuri rukabije bigamije guhuma amaso no gutesha ubwenge abigaragambya. Bakoresheje kandi ibyuka biryana mu maso. Ku wa gatatu abantu 18 baguye mu myigaragambyo bituma umubare rusange w'abayiguyemo muri iki cyumweru ugera kuri 50.

Imyigaragambyo kandi yabaye no mu yindi mujyi itandukanye mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba. Aho hose abapolisi n'inzego zishinzwe umutekano barashe ku bigaragambya ibyuka biryana mu maso n'ibisasu bya pulasitiki.

Ku wa gatantu intumwa yihariye y'Umuryango w'Abibumbye Christine Schraner Burgener yabwiye Inama Ishinzwe Amahoro ku isi y'Umuryango w'Abibumbye gukomeza gufatanya kurwanya ingufu igisirikare cyo muri Myanmar gikoresha ku bigaragambya.

Myanmar imaze ukwezi kurenga mu mvururu kuva igisirikare gihiritse ubutegetsi bwa gisivili kikanafunga umukuru w'igihugu Aung San Suu Kyi n'abandi bayobozi bo mu ishyaka rye rya National League for Democracy party

Abayobozi ba gisirikare baravuga ko amatora y'umukuru w'igihugu yabaye mu kwa cumi na kumwe yibwe, ariko abo muri komisiyo y'amatora y'icyo gihugu bakavuga ko nta bidasobanutse byabaye mu matora. Abapolisi n'abasirikare bashushubikana abigaragambya bakoresheje amasasu yica n'akozwe muri pulasitiki bakarasa urufaya mu matsinda ya rubanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG