Muri gahunda y'Ijwi ry'Amerika yo gukomeza ibiganiro bijanye n'ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25, intumwa idasanzwe y'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eddie Rwema yasuye inzu y'ababyeyi bagizwe incike na jenoside iri mu karere ka Bugesera bamubwira ko bashima uko batujwe.