Uko wahagera

Abagera ku 25 Bahitanywe n'Imvura y'Isegenya mu Bushinwa


Hamwe mu haguye Imvura Nyishi
Hamwe mu haguye Imvura Nyishi

Abantu bagera kuri 25 bahitanywe n’imyuzure yatewe n'imvura idasanzwe mu ntara ya Henan yo hagati mu Bushinwa. Abahanga mu by'iteganyagihe batangaje ko hashize imyaka 1000 hatagwa imvura nk'iyi muri iki gihugu.

Abantu bagera ku 100,000 bahungishijwe mu mujyi wa Zhengzhou. Imihanda na gari ya moshi byose nta gikora mu gihe ibyuzi n'ahabugenewe hafata amazi byose byuzuranye. Abasirikali babarirwa mu bihumbi batangiye gahunda yo guhungisha abaturage babakura muri iyo ntara.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Zhengzhou bwatangaje ko abarenga 500 barohowe bakuwe aho bategera gari ya moshi hose hari huzuranye. Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bari bagiye gutega gari ya moshi bavoyagira aho buzuriweho n'amazi y'ibiziba abagera mu gituza.

Biteganijwe ko muri iyi ntara ya Henan hakomeza kugwa imvura mu gihe cy'iminsi itatu. Ingabo za leta zigera ku 5,700 zagabwe muri ako gace ngo zikore ibikorwa by'ubutabazi no gushakisha ababuriwe irengero batwawe n'imyuzure

Kuva kuwa gatandatu kugeza ejo kuwa kabiri, muri Zhengzhou hari hamaze kugwa imvura ipima 617.1mm. Bivuga ko muri iyo minsi haguye imvura ijya kungana n'igwa umwaka wose kuko igera kuri 640.8mm

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG