Uko wahagera

Abagera ku 11 Bahitanywe n'Insanganya ya Gari ya Moshi i Cairo.


Abantu batari munsi ya 11 barapfuye abandi 98 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yataye umuhanda ejo ku cyumweru mu mujyi wa Toukh mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Cairo.

Imodoka z’Ambulance 60 zoherejwe aho iyo mpanuka yabereye zijjyana inkomere ku bitaro bitatu bya Leta nk’uko byavuzwe mw’itangazo rya minisiteri y’ubuzima. Iyo mpanuka yabaye ubwo ibice bine bya gari ya moshi byataga umuhanda. Yari ivuye i Kayiro yerekeza mu mujyi wa Mansoura nk’uko minisitieri ya transiporo yabitangaje.

Abashinzwe umutekano bavuze ko umushoferi n’abakozi bashinzwe gari ya moshi, bafashwe bajyanwa guhatwa ibibazo. Amakuba nk’ayo mu gihugu cya Misiri, akunzwe kwitirirwa ibikorwa remezo bitameze neza kandi bititabwaho.

Iyi ni impanuka ya kabiri ikomeye ya gari ya moshi yataye umuhanda mu Misiri mu gihe kitageze ku kwezi. Iya mbere yabaye kw’italiki ya 26 y’ukwezi gushize kwa gatatu, ubwo gari ya moshi ebyiri zasekuranaga mu ntara ya Sohag, mu majyepfo y’igihugu. Icyo gihe hapfuye abantu 32 abandi 108 barakomereka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG