Uko wahagera

Abagabo Bafite Intwaro Bishe Abantu Batari Munsi ya 16 Muri Nijeri


Intara ya Tahoua muri Nijeri
Intara ya Tahoua muri Nijeri

Abantu byibura 16 biciwe mu gitero cyagabwe ku mudugudu wo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nijeri, aho abarwanyi ba kiyisilamu bakunze kwicira abasivili uyu mwaka nk’uko umuyobozi mu karere hamwe n’amakuru aturuka mu bashinzwe umutekano yabivuze uyu munsi kuwa gatandatu.

Abagabo batamenyekanye barekuriye amasasu mu masengesho y’ejo kuwa gatanu mu mudugudu wa Theim mu ntara ya Tillabery kandi abantu 16 bahasize ubuzima nk’uko Meya waho, Halido Zibo, yabivugiye kuri telefone.

Umwe mu bashinzwe umutekano yahamije amakuru y’icyo gitero, avuga ko hishwe abantu 17.

Icyo gitero kije gikurikira ubwicanyi bwabaye kuwa mbere, bwahitanye abasivili 37 barimo abana 14 muri uwo mudugudu nyirizina.

Imitwe yitwaje intwaro mu ntara za Tillabery na Tahoua zihana imbibi na Mali, yishe abasivili barenga 420 kandi yatesheje ibyabo ababarirwa mu bihumbi cumi n’ibindi muri uyu mwaka wa 2021 nk’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch ufite icyicaro i New York, wabivuze muri raporo yawo muri uku kwezi.

Ibitero ni bumwe mu bushyamirane butandukanye, bubera ku butaka aho ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Nijeri bihana imbibi mu karere ka Sahel, aho abajihadist bakorana n’umutwe wa al Qaeda n’umutwe wa Leta ya kiyisilamu bashaka wigarurira. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG