Uko wahagera

Abadepite Basuzumye Imiterere y'Ibyiciro by'Ubudehe mu Rwanda


Abadepite mu nteko ishinga amategeko
Abadepite mu nteko ishinga amategeko

Kuri uyu wa Kabiri Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko yagejeje ku nteko rusange raporo yakoze ku mitunganyirize y’ibyiciro by’ubudehe bishya. Bamwe mu badepite basabye ko byazakoranwa ubushishozi no kwirinda amakosa yakunze kugaragara mu gushyira abaturage mu byiciro.

Kuri ubu ibyiciro by’ubudehe bishya ntibikiri mu mibare ahubwo byasimbujwe inyuguti kuva kuri A kugera kuri E. Ni ibyiciro bitanu mu gihe ibyariho byari ibyiciro bine.

Abadepite basabye ibisobanuro iyi komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage byibanda ku kumenya umwihariko w’ibi byiciro bishya n’icyo bije gukemura ku baturage.

Mme Muhongayire ukuriye komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu mutwe w’abadepite yasobanuye ko itandukaniro ry’ibyiciro by’ubudehe bishya rigamije gushingirwaho igenamigambi ry’igihugu.

Bamwe mu badepite mu nteko rusange banifuje kumenya niba amakosa yakunze kugaragara mu nzego z’ibanze zishyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bitazongera kumvikana na cyane ngo hari aho byakorwaga bishingiye ku bimenyane na za ruswa.

Komisiyo y’imibereho myiza y’abadepite yasubije ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yizeje ko izitondera iyi ngingo na cyane ko bizakorerwa mu masibo aho abaturage baba baziranye umwe ku wundi. Gusa na bwo kuri ubu ngo uwinjiza amafaranga ibihumbi 60 ku kwezi ashobora kuba ari mu cyiciro kimwe n’uwinjiza ibihumbi 600.

Mu minsi ishize Prof Anastase Shyaka minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko gushyira abaturage mu biciro bizaba mu mucyo.

Ibyiciro by’ubudehe byagenderwagaho ni ibyo kuva mu mwaka wa 2015. Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bisanze mu byiciro by’ubudehe bidahura n’amikoro y’imiryango yabo bigatuma hari zimwe muri za serivisi badahabwa.

Ibyiciro by’ubudehe bifatwa nk’indorerwamo y’imibereho y’abaturage. Kimwe mu bizahinduka mu byiciro bishya nk’uko bisobanurwa n’ababishinzwe ntibizongera gushingirwaho mu guhabwa servise ku baturage. Mu byiciro byariho uwabaga mu cyiciro cya mbere yafashwaga na leta. Ariko ntiyemererwaga kugana amabanki n’ibigo by’imari ngo yake inguzanyo yiteza imbere, cyo kimwe n’uko atemererwaga gutunga urupapuro rw’inzira ku bajya mu mahanga.

Nk’uko bisobanurwa mu byiciro by’ubudehe bishya, icyiciro cya A mu mu mujyi no mu cyaro kirimo imiryango aho umukuru w’urugo cyangwa uwo bashakanye afite ubushobozi bwo guhitamo uburyo bwo kubaho ashingiye ku mitungo afite nk’ibinyabiziga cyangwa ikindi cyamwinjiriza amafaranga kuva ku bihumbi 600 kuzamura. Ku muturage wo mu mujyi yaba afite ubutaka burenze hegitari imwe mu gihe mu cyaro afite ubutaka burenze hegitari 10. Bashobora kuba bafite amatungo magufi n’amaremare yabinjiriza amafaranga ibihumbi 600 kuzamura buri kwezi.

Ni mu gihe icyiciro cya nyuma cya E kireba abaturage badafite ubushobozi bwo gukora kubera imyaka bagezemo cyangwa se kubera ubumuga bukabije, indwara zidakira kandi nta mitungo bafite yabarengera nta n’ahandi bakura ibyo bakeneye mu mibereho yabo haba mu cyaro cyangwa mu mujyi. Uyoboye urugo muri iki cyiciro ashobora kuba ari hejuru y’imyaka 65 cyangwa se ari umwana uri munsi y’imyaka 18.

Biteganyijwe ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nigezwaho raporo n’abadepite kuri ibi byiciro, nyuma y’amezi abiri izajya mu nteko igaragaze aho igeze ishyira abaturage mu byiciro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG