Uko wahagera

Abadepite b'Amerika Baratorera Umwanzuro Ukura Perezida ku Butegetsi


Visi Perezida Mike Pence na Perezida Donald Trump
Visi Perezida Mike Pence na Perezida Donald Trump

Abadepite b'inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Congress, barateganya gutota iri joro kugirango bemeze umwanzuro usaba Visi-Perezida wa Repubulika, Mike Pence, gukoresha ivugurura ry'itegeko nshinga rya 25 kugira ngo akure ku butegetsi Perezida Donald Trump.

Ivugurura rya 25 ry'itegeko nshinga ryemejwe burundu mu kwezi kwa kabiri mu 1967. Rigamije gusobanura neza uko Perezida na Visi-Perezida bagomba gusimburwa ku butegetsi, igihe batakibashije gukora akazi kabo kubera impamvu zinyuranye, nko kwegura, urupfu, cyangwa kwirukanwa ku mirimo yabo. Rigizwe n'ingingo enye.

Ingingo ya mbere ivuga ko "iyo Perezida akuwe ku butegetsi, yitabye imana, cyangwa yeguye, Visi-Perezida we ahita aba Perezida." Byabayeho inshuro nyinshi mu mateka ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ariko reka twibukiranye ingero ebyiri za hafi.

Mu 1963, Perezida John F. Kennedy yarishwe. Visi-Perezida we, Lyndon Johnson, ahita amusimbura, aba Perezida. Naho Perezida Richard Nixon yeguye mu 1974, ahita asimburwa na Visi-Perezida we Gerald Ford.

Ford yakoresheje iri vugurura rya 25 ry'itegeko nshinga, ingingo yaryo ya kabiri, ashyiraho Visi-Perezida we, Nelson Rockefeller. Iyi ngingo isobanura ko "iyo Visi-Perezida avuye mu mirimo ye, Perezida ashyiraho undi Visi-Perezida, ugomba gutangira akazi ari uko amaze kwemezwa, ku bwiganze bw'amajwi, n'imitwe yombi ya Congress."

Johnson we ntiyayikoresheje. Yategetse igice cyose cya manda ya Kennedy cyari gisigaye, kuva mu 1963 kugera mu 1965, adafite Visi-Perezida.

Ingingo ya gatatu iteganya ko Perezida ubwe ashobora gutanga ubutegetsi by'agateganyo iyo yumva adashoboye gukora akazi ke mu gihe gito. Yandikira abakuru b'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko akabibamenyesha, noneho Visi-Perezida akaba amusimbuye by'agateganyo.

Ni ko byagenze mu kwezi kwa karindwi mu 1985. Icyo gihe, Perezida Ronald Reagan yagiye mu bitaro agomba kubagwa. Yakoresheje iyi ngingo ya gatatu y'iri vugurura rya 25 ry'itegeko nshinga, yandikira inteko ishinga amategeko ko ahaye ubutegetsi by'agateganyo Visi-Perezida we George H.W. Bush. Nyuma y'amasaha umunani, yarongeye yandikira Congress ko yakangutse, kandi ko asubiranye ubutegetsi bwe.

Perezida George W. Bush na we yarayikoresheje inshuro ebyiri kubera kujya mu bitaro umwanya muto, mu 2002 no mu 2007, asigira ubutegetsi Visi-Perezida we Dick Cheney by'agateganyo.

Ingingo ya kane y'iri vugurura rya 25 ry'itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z'Amerika ni yo abadepite bagenderaho uyu munsi basaba Visi-Perezida Mike Pence gukura Perezida Trump ku butegetsi. Kugeza ubu ntirakoreshwa na rimwe.

Ni ingingo ndende, isumba kure iya mbere, iya kabiri n'iya gatatu. Ariko mu magambo make, ivuga ko Visi-Perezida n'ubwiganze bw'inama y'abaminisitiri bashobora kwemeza ko Perezida atagishoboye gukora akazi ke, bityo bakamukuraho. Icyo gihe ni Visi-Perezida uhita ajya ku butegetsi. Bagomba kubimenyesha abayobozi b'imitwe yombi y'inteko ishinga amategeko mu nyandiko.

Gusa rero, Perezida bakuyeho na we iyi ngingo imuha uburenganzira bwo kubandikira anyomoza icyemezo cya Visi-Perezida n'abaminisitiri. Na bo bashobora kongera bakamukuraho na none binyuze mu nzira imwe, mu gihe kitarenze iminsi ine.

Iyo bigenze bityo, nk'uko iyi ngingo ikomeza ibisobanura, Congress igomba gukemura impaka mu gihe kitarenze amasaha 48. Icyemezo cyayo kigomba kubona amajwi ya 2/3 muri buri mutwe w'inteko ishinga amategeko. Iyo kitabonye aya majwi, Perezida wa Repubulika asubira ku kazi ke.

Umwanzuro w'abadepite uteganya ko Mike Pence agomba gutanga igisubizo mu gihe cy'amasaha 24. Bitabaye ibyo, abadepite bazahita batangira gutegurira Perezida Trump ikirego bazashyikiriza Sena kugirango ikiburanishe, ikirego bita Impeachment mu Cyongereza. Iki kirego giteganya icyaha kimwe gusa: gushishikariza rubanda kwigomeka ku nzego z'ubutegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG