Uko wahagera

Abademokarate Bahabwa Amahirwe Make mu Rubanza rwa Trump


Kuri uno wa gatanu abasenateri b'Amerika barakora itora ryo kwemeza niba ari ngombgwa cyangwa niba atari ngombwa guhamagaza abatangabuhamya bashya n’ibimenyetso bishya.

Abasenateri mu ishyaka ry’Abademokarate barega Perezida Trump barabishaka cyane. Ariko ntibafite amajwi ahagije: Ni 47.

Naho abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Perezida Trump ni 53. Kugirango Sena yemeze guhamagaza abatangabuhamya bashya n’ibimenyetso bishya hakenewe amajwi byibura 51.

Ababisesengura basanga nta mahirwe ahagije Abademokarate bafite yo kubona ibyo bashaka. Basanga impande zombi zaranangiye zinanirwa kuva ku izima, nyuma y’iminsi umunani y’ibisobanuro by’abashinja n’abashinjura n’ibibazo bababajije kuwa gatatu no kuwa gatanu.

Abademokarate bemeza ko ibyaha bihama Perezida Trump bityo ko Sena nayo ukwiye kubyemeza ikamukura ku butegetsi, naho Abarepubulikani bose bamuri nyuma, bavuga ko ari umwere.

Perezida Trump araburana ibyaha byo gukoresha nabi umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki, no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Ababisesengura bemeza ko itora ry’uyu munsi riramutse ryemeje ko nta bandi batangabuhamya bakenewe, rishobora gukurikirwa n’itora ryo kwemeza ko Perezida Trump ahamwa n’ibyaha cyangwa ko ari umwere. Bityo urubanza rukaba rurarangiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG