Uko wahagera

Umunyamakuru w’Umunyamahanga Yagerageje Gufotora Ingabire Umuhoza Victoire Yarahatswe Gukubitwa


Ingabire muri Gereza
Ingabire muri Gereza

Umunyamakuru w’umunyamahanga ukorera ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yashyamiranye na bamwe mu bapolisi bacunga Ingabire imodoka imuzanye igikandagiza amapine k’urukiko

Umunyamakuru w’umunyamahanga yari akubitiwe k’urukiko rukuru ubwo yageragezaga gufotora umunyepolitki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire. Igihe umunyepolitki Ingabire Umuhoza Victoire agiye imbere y’urukiko aba acunzwe bidasanzwe. Abacunga gereza n’abapolisi, ndetse n’abandi baba bambaye gisivili . Ubwo uwo munyepolitiki yagezwa k’urukiko rukuru ejo, aje kumva icyemejo rwamufatiye ku gushaka gufungurwa by’agateganyo, umunyamakuru w’umunyamahanga ukorera ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, yashyamiranye na bamwe mu bamucunga bari bambaye imyenda ya gisivili.

Ayo makimbirane yafashe intera hafi yo gufatana mu mashati, yatewe n’uko uwo munyamakuru yashatse gufotora Ingabire imodoka imuzanye igikandagiza amapine k’urukiko. Abantu bamucunga babiri bari bambaye imyenda ya gisivili, bahise basohoka mu modoka igitaraganya, bihanangiriza uwo munyamakuru ko atagomba gufotora uwo munyepolitiki.

Impaka zabaye ndende cyane, uwo munyamakuru abagaragariza ikarita y’itangazamakuru yahawe n’inama nkuru y’itangazamakuru, imwemerera gukora akazi ke mu Rwanda. Ariko abo bacunga ingabire nti babyitayeho. Uwo munyamakuru nawe yabatsembeye yanga kuva ku izima abereka ko nta burenganzira bafite bwo kumubuza gufotora Ingabire. Yakomeje yinjira mu rukiko aho Ingabire yari ategereje, cyakora bamwitambika imbere nti batuma amufotora. Yabahindukiranye abababaza icyo bashinzwe, ababaza umukoresha wabo, abasaba kumwereka ibyangombwa byabo by’akazi , cyangwa ikindi kintu kigaragaza amazina yabo. Abacunga Ingabire baramutsembera.

Uwo munyamakuru wakomeje avuga cyane dore ko n’umucamanza yari atarinjira, yabaye nk’uwihanangiriza abo bacunga Ingabire, ababwira ko urukiko atari bo barutegeka, abasaba kumwereka icyemezo bashingiraho bamubuza gufotora Ingabire. Ntibagize icyo bamwereka. Yihagararaho aberurira ko nta wundi ufite uburenganizra bwo kumubuza gufotora uretse perezida w’urukiko rukuru. Yababajije ati ni ayahe mabanga muhisha? Ni iki mudashaka ko abantu bamenya?

Abacunga Ingabire babonye ko akomeje gutsimbarara ko n’abantu bari mu rukiko bari bashishikajwe no gukurikirana amaherezo yabyo, bamusabye ko basubira hanze kubivugirayo. Abasubiza ko batamukoresha. Ko nta gihe cy’ubusa afite cyo guta ko umucyeneye amwishyura. N’ubwo bateranaga amagambo mu cyongereza, aha yababwiye abahakanira mu rurimi rw’ikinyarwanda ko atigurisha.

Bakomeje guterana amagambo abacunga Ingabire bamusaba ko ahamagara perezida w’urukiko rukuru. Mu gihe yasohotse agiye kumushaka nibwo umucamanza yatangazaga ko Ingabire akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Uwo munyamakuru yagiye kugaruka abacunga Ingabire bamwurije kare imodoka bamusubije muri gereza nkuru ya Kigali, aho afungiwe kuva kuya 26 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2010. N’ubwo abanyamakuru baba bemerewe gufata amafoto, ku bantu bamwe na bamwe ibyo nti byubahirizwa.

XS
SM
MD
LG