Uko wahagera

AMATANGAZO 08 08 2005


Uyu munsi turatumikira:

Kayinamura Jean Baptiste bakunda kwita Rugweba utuye mu kagari ka Gitaba, umurenge wa Ryinyo, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri; Munezero Marie Esperance uri mu gihugu cy’Ububirigi arik akaba ataravuze neza aderesi z’aho abarizwa na Twagiramutara Emmanuel utuye mu karere ka Kibingo umugerenge wa Mubumbano, akagari ka Bweremana, intara ya Butare, Diane Munyana utuye mu gihugu cya Suede; Ndorayabo Evariste utuye mu karere ka Cyeru, intara ya Ruhengeri na Adolphe Nduwimana uri mu gihugu cya Canada,imiryango ya Mahano Elie na Nyiramugana Kezia batuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Mutobo, umurenge wa Rusanze, akagari ka Karengo; Mukarubibi Merisiyana utuye I Gitumba, umurenge wa Nyabisiga, akarere ka Kisaro , intara ya Byumba na Mukarukundo Vestine bakunda kwita Mama Leandre, utuye mu karere ka Kaduha, paroisse ya Nyage, intara ya Kibuye.


1. Duhereye ku butumwa bwa Kayinamura Jean Baptiste bakunda kwita Rugweba utuye mu kagari ka Gitaba, umurenge wa Ryinyo, akarere ka Buhoma, intara ya Ruhengeri aramenyesha umufasha we Mushimiyimana Claudette Hadja ko yamenye ko yageze I Buganda. Kayinamura arakomeza amusaba ko niba yarabonanye n’umuryango we bakwihutira gutahuka cyangwa akamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08751416 cyangwa akamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. tuyishime2005@yahoo.com Ngo ashobora kandi guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

2. Dukomereje ku butumwa bwa Munezero Marie Esperance uri mu gihugu cy’Ububirigi ariko akaba ataravuze neza aderesi z’aho abarizwa, ararangisha umugabo we Muneze Jean baburaniye mu karere ka Bukavu, aho yari kumwe n’abana babiri. Munezero arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo ko yamuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 042541002. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

3. Tuge ku butumwa bwa Twagiramutara Emmanuel utuye mu karere ka Kibingo umugerenge wa Mubumbano, akagari ka Bweremana, intara ya Butare ararngisha umwana w’umukobwa witwa Murekatete Fayisi wahunze yerekeza mu cyahoze cyitwa Zayire. Twagiramutara arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira yifashishije imiryango y’abagiraneza nk’umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge cyangwa agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Diane Munyana utuye mu gihugu cya Suede ararangisha musaza we witwa Cyusa Simplice baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Bukavu, mu mwaka w’1996. Diane arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo musaza we ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo yakwifashisha imiryango y’abagiraneza nka HCR, Unicef, Save the Children cyangwa se Croix Rouge. Ngo ashobora kandi kumutelefona kuri nimero za telefone 46-739715611 cyangwa akamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni ruggi_power@hotmail.com .

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndorayabo Evariste utuye mu karere ka Cyeru, intara ya Ruhengeri ararangisha Ndori Bonaventure, mwene Bacaca Donatira na Banyangabose Calliste batuye mu Ruhengeri. Ndorayabo arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo Ndori ashobora kuba ari mu nkambi ya Kinteri ho muri Congo Brazzaville. Ngo niba akiriho rero yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa akamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba akaba ari ndoreva@inbox.rw cyangwa ndorayabo@yahoo.fr Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Adolphe Nduwimana uri mu gihugu cya Canada, ararangisha Nteturuye Oscar, se Donatien hamwe na nyina bahose baba mu cyahoze cyitwa Zayire, ahitwa I Kalimabenge, muri zone ya Uvira. Adolphe arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Jean Marie Hatungimana, ushobora kuba ari mu Kinama, I Bujumbura hamwe na Pascasie Nduwimana n’umuryango we. Abandi Adolphe arangisha ni Agnes Habarugira n’umugabo we Masabo Callixte. Adolphe ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko niba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Adolphe Nduwimana, 280 St. Pierre Sid Appartement 8, Joliette, Quebec J6E5Z3, Canada. Ngo bashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone 450 756-8942.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bw’imiryango ya Mahano Elie na Nyiramugana Kezia batuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Mutobo, umurenge wa Rusanze, akagari ka Karengo irarangisha abana babo Nirere Gilbert, Nyirantezimana na mukuru wabo bakundaga kwita Madindiri, bose bakaba bari muri Congo Brazzaville. Iyo miryango irakomeza ubutumwa bwayo ibasaba kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukarubibi Merisiyana utuye I Gitumba, umurenge wa Nyabisiga, akarere ka Kisaro , intara ya Byumba ararangisha umuhungu we Bazambanza Donati babanaga mu nkambi ya Kibumba, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukarubibi arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye muri iki gihe. Munyarubibi aboneyeho no kumumenyesha ko we yatahutse, akaba yarageze mu rugo amahoro. Ngo yazanye n’abahungu be kandi basanze Siteriya ari mu rugo kandi ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukarukundo Vestine bakunda kwita Mama Leandre, utuye mu karere ka Kaduha, paroisse ya Nyage, intara ya Kibuye ararangisha murumuna we Mukansanga Giselle uri ahitwa I Rucuro, muri Congo Kinshasa y’ubu, Jacques bita Papa d’Amour, Zainabo, Uwamaliya Domina bakunda kwita Maman Yves na Havugimana Joseph bita papa Kajene. Mukarukundo arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we ubu yatahutse, akaba ari kumwe n’umugabo we ndetse n’ababyeyi be. Mukarukundo ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.


XS
SM
MD
LG