Uko wahagera

Afurika: Abakoresha ba Kadogo Ngo Bazafatirwe Ibihano - 2004-11-18


Raporo y’umuryango Coalition to Stop the Use of Child Soldiers wahagurukiye kurwanya ikoreshwa rya ba kadogo mu gisirikari, ivuga ko abana benshi bo mu Rwanda, Burundi, Uganda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Sudan barwana mu ntambara.

Tony Tate ukorera umuryango Human Rights Watch muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko muri icyo gihugu cyonyine hari ba kadogo bagera ku bihumbi 30 bari mu mitwe yitwaje intwaro cyangwa bakorana na yo. Muri abo bana ngo harimo abahungu n’abakobwa b’imyaka 9 cyangwa 10 gusa bagizwe barwana, bakikorera imizigo, bagateka, cyangwa bakavamo abagaragu n'abagore b’abasirikari bakuru.

Tony Tate avuga ko Perezida Joseph Kabila wa Congo yabujije abasirikari be bakuru gushyira abana mu mitwe irwanya abivumbuye m’uburasirazuba bwa Congo. Gusa uwo muco ngo nturacika na gato.

Raporo ya Coalition to Stop the Use of Child Soldiers yakozwe n’imiryango myinshi, harimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu nk’Amnesty International na Human Rights Watch, n'itanga imfashanyo nka World Vision.

Iyo raporo ivuga ko abana b’Abanyafurika basaga ibihumbi 100 binjijwe cyangwa bagakoreshwa mu gisirikari hagati y’umwaka wa 2001 na 2004. Muri bo ibihumbi 50 byose ni abo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ni ukuvuga mu Rwanda, Uburundi, Congo na Uganda.

Iyo raporo kandi inashinja guverinoma ya Uganda n’umutwe Lord’s Resistance Army uyirwanya mu majyaruguru kuba byombi bikoresha ba kadogo.

Umuryango Coalition to Stop Child Soldiers wasabye Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika gufatira ibihano ibihugu bikomeje gukoresha ba kadogo. Mu bihano byafatwa ngo harimo kubuza abategetsi gutarabuka, guhagarika icuruzwa n’igura ry’intwaro, kubuza imyitozo n’inkunga bya gisirikari, no kwambura abategetsi immunites zose.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG