Uko wahagera

AMATANGAZO 10 31 2004


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Nshunguyinka Francois Xavier uri I Butare; Ntivuguruzwa Edward utuye ku murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyamirambo, intara ya Kigali na Ndayisaba Celestin utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyakizu, umurenge wa Buhoro, akagari ka Nyamapfunda, Ndayizigiye Jean Marie Vianney wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda; umuryango wa Mvukiyehe Yuliyana wari utuye mu karere ka Cyanzarwe, mu cyahoze ari komine Rubavu, umurenge wa Muhira, akagari ka Kizi, intara ya Gisenyi na Byilingiro Francois utuye ku murene wa Gihara, akarere ka Gisungu, ahahoze ari komine Mabanza, intara ya Kibuye, Musemakweli Christophe utuye mu karere k’umujyi wa Butare, mu cyahoze ari komine Runyinya, umurenge wa Rukara, intara ya Butare; Habiyambere jean Claude utaravuze aho aherereye muri iki gihe, n’umuryango wa Mwafurika Alezandre bakunda kwita Nzunguze na Nyirarukundo Victoire, Cyubahiro Marie Josee na Nyiraminani Genefa utuye mu karere k’umujyi wa Butare, umurenge wa Rukara, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nshunguyinka Francois Xavier uri I Butare akaba ahagarariye umuryango wa Mukampunga Pascasie aramenyesha Ndaberetse Thacien uri mu gihugu cya Congo-Brazzaville ko we ariho kandi akaba ari amahoro. Nshunguyinka arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umusaza we yitabye Imana. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabandikira abamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora gukoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Nshunguyinka Francois Xavier, U.N.R, B.P. 117 Butare, Rwanda. Ngo ashobora kandi kubandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari nshufraxa@yahoo.fr. Ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ntivuguruzwa Edward utuye ku murenge wa Kimisagara, akarere ka Nyamirambo, intara ya Kigali arasuhuza mukuru we Ntirushwamaboko Emmanuel uri ihitwa Sanga Pokola, ho muri Congo-Brazzaville. Arakomeza amumenyesha ko ubutumwa bwe bwose yamwoherereje bwamugezeho. Ntivuguruzwa aramumenyesha kandi ko mu rugo bose baraho kandi ko bamutashya cyane cyane cyane bashiki be n’umubyeyi we. Ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo Ntirushwamaboko ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari ntedouard2004@yahoo.fr

3. Tuge ku butumwa bwa Ndayisaba Celestin utuye mu ntara ya Butare, akarere ka Nyakizu, umurenge wa Buhoro, akagari ka Nyamapfunda ararangisha umugore we Umupfasoni Yuliya baburaniye I Mbandaka, mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba ashobora kuba ari mu nkambi ya Rukolela. Aramusaba rero ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akihutira gutahuka akaza mu Rwanda ngo kuko umubyeyi we amutegereje. Ndayisaba ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ndayizigiye Jean Marie Vianney wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ararangisha mukuru we Ntawizigira Jean wagiye ahunze intambara yo muri 94, ubu bakaba batazi aho aherereye. Ndayizigiye arakomeza amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi zikurira. Izo aderesi ni Ndayizigiye Jean Marie Vianney, UNR, B.P. 117 Butare, Rwanda. Ndayizigiye akaba ararangiza ubutumwa asaba umugiraneza wese wumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Mvukiyehe Yuliyana wari utuye mu karere ka Cyanzarwe, mu cyahoze ari komine Rubavu, umurenge wa Muhira, akagari ka Kizi, intara ya Gisenyi urarangisha Nteziyaremye Jean Baptiste wahoze mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo uvuga ko baherukana mu mwaka w’1995. Uwo muryango uramusaba ko abaye akiriho yakwihutira gutahuka cyangwa akawandikira awumenyesha amakuru ye. Ngo azakoreshe aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni mpthmk2001@yahoo.fr . Uwo muryango kandi uramumenyesha ko Mpezamihigo bakundaga kwita Muzehe, ubu asigaye yiga miri kaminuza nkuru y’u Rwanda, I Butare. Urangiza ubutumwa bwawo umenyesha uwo Nteziryayo ko mu rugo bose bamukumbuye kandi ko n’umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Byilingiro Francois utuye ku murenge wa Gihara, akarere ka Gisungu, ahahoze ari komine Mabanza, intara ya Kibuye aramenyesha abishywa be Musabimana Valerie, Rizinde Louis Pasteur, na Niwemutoni Letitsiya ko we ubu yageze mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we. Byilingiro arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha kandi ko yasanze bose baraho, ko Theogene na we yageze mu Rwanda ubu akaba abarizwa I Kigali. Byilingiro ararangiza ubutumwa bwe asaba abo bishywa be ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

K’ubifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Musemakweli Christophe utuye mu karere k’umujyi wa Butare, mu cyahoze ari komine Runyinya, umurenge wa Rukara, intara ya Butare ararangisha Mukeshimana Celine baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri zone ya Karehe. Musemakweli arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bo bahungutse muri 97 kandi ko umwana wabo Ange, Godeliva na Mukecuru bose bitabye Imana. Musemakweli aramusaba ko niba ko niba yumvise iri tangazo yakwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikamufasha gutahuka. Ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo Mukeshimana ko intashyo ari “Umubwiriza 3:1-8, Yohana 11:4”

8. Tugeze ku butumwa bwa Habiyambere jean Claude utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha Uzabakiriho Bernard. Habiyarembere avuga ko aheruka amakuru ye muri 99, ubwo yari mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Aramumenyesha rero ko we ubu ari mu Rwanda, akaba yiga muri kaminuza nkuru y’U Rwanda, I Butare. Ngo abashije kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet, yakoresha aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni habclaude@yahoo.fr . Habiyambere ararangisha kandi Uwantege Eugenie ushobora kuba ari I Masisi anamumenyesha ko abana kandi ko asabwe kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko bose mu muryango baraho kandi ko babamusuhuza cyane.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Mwafurika Alezandre bakunda kwita Nzunguze na Nyirarukundo Victoire, Cyubahiro Marie Josee na Nyiraminani Genefa utuye mu karere k’umujyi wa Butare, umurenge wa Rukara, intara ya Butare uramenyesha Nsanganiye Julienne n’umugabo we Aphrodise ndetse n’umwana wabo w’imfura Mazege ko batahutse ubu bakaba bari mu rugo. Uwo muryango urakomeza abamenyesha ko Nyirarukundo yashatse kandi ubu akaba yarabyeye. Ngo bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka bisunze imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umenyesha Serina ko umugabo we Christophe yatahutse bityo na we akaba asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko hari byinshi byangika mu rugo.

XS
SM
MD
LG