Uko wahagera

Burundi: Amatora Yo Mu Kwezi Gutaha Yasubitswe - 2004-10-16


Komisiyo y’amatora yo mu Burundi ivuga ko izasubika amatora yagombaga kuzaba tariki ya mbere y’ukwezi gutaha.

Abategetsi bo mu karere bari bahuye na Perezida Domitien Ndayizeye na bo bemeye icyo cyemezo mu itangazo bashyiriye ahagaragara hamwe ejo ku wa 5.

Abo bategetsi bavuze ko akanama k’amatora k’uburundi kazatangaza mu minsi iri imbere itariki nyayo amatora y’abadepite n’aya perezida wa repuburika azaberaho.

Nta mpamvu y’isubikwa ry’ayo matora yatanzwe. Abashinzwe amatora mu Burundi bari baratangaje mbere muri uku kwezi ariko ko hari ibibazo by’ibikoresho. Uretse n’ibyo kandi, abanyaporitiki b’Abahutu n’Abatutsi mu Burundi bananiwe kwumvikana k’uburyo bwo gusangira ubutegetsi nyuma y’amatora.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG