Uko wahagera

Umutwe wa Mbere w'Ingabo zo Kubungabunga Amahoro muri Afurika Waragenwe  - 2004-09-13


Umuryango Ubumwe bw’Afurika uteganya kuzagira ingabo ibihumbi n’ibihumbi zizaba zitegereje kujya kugarura amahoro aho akenewe hose muri Afurika.

Umutwe wa mbere w’izo ngabo umaze gushyirwaho n’ibihugu 7 byo mu burasirazuba bw’Afurika bihuriye m’umuryango wo muri ako karere witwa IGAD, Inter-Governmental Authority on Development. Uwo mutwe wabatijwe Eastern Africa Standby Brigade.

Peter Malwa ushinzwe kuburizamo amakimbirane no kuyacyemura muri uwo muryango avuga ko uwo mutwe ugamije kugira abasirikari ibihumbi 4 na 500 n’abapolisi n’abandi basivili bagera kuri 1000 umuryango Ubumwe bw’Afurika ushobora kwitabaza m’ukubungabunga amahoro muri Afurika. Abasirikari n’abandi bakozi b’uwo mutwe bazava mu bihugu 13, ari byo Comores, Djibouti, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Madagascar, Ile Maurice, Seychelles, Sudani, Somalia, Tanzania na Uganda. Mu cyumweru gishize ni bwo intumwa z’ibyo bihugu zahuriye mu Rwanda kugira ngo zinonosore imikorere na budget y’izo ngabo.

Peter Malwa wo m’umuryango IGAD asobanura ko imwe mu mpamvu yatumye uwo mutwe ujyaho ari ukuntu amahanga atitabiriye gutabara mu Rwanda muri 1994. Gushyiraho uwo mutwe ngo bizatwara miriyoni 2 n’igice z’amadolari m’umwaka wa mbere. Amafaranga n’izindi nkunga izo ngabo zizakenera bizaturuka mu kigega gishinzwe amahoro n’umutekano m’Umuryango Ubumwe bw’Afurika, impano z’ibihugu bigize uwo muryango, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, n’imiryango y’uturere yo muri Afurika.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG