Uko wahagera

Igihugu cya Tanzania Cyujuje Imyaka 40 y'Amavuko - 2004-04-26


Tanzania yaraye yijihije imyaka 40 ishize ibirwa bya Zanzibar byishyize hamwe n’intara ya Tanganyika.

M’ukwibuka iyo myaka, Perezida Benjamin Mkapa yagejeje ijambo ku kivunge cy’abantu bari buzuye stade ku kirwa cya Zanzibar, abibutsa ko ubwiyunge bwa Zanzibar na Tanganyika ari bwo bwatumye Tanzania iba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika cyaranzwe n’amahoro n’umutuzo.

Mu masezerano y’ubumwe bwa Tanganyika na Zanzibar ateganya ko Tanganyika ari iyo ikurikirana ibibazo by’ingabo, immigration, ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ibibazo by’ubutegetsi bw’igihugu. Zanzibar yo ifite ububasha bwose ku burezi, ibibazo by’abaturage n’umuco ku birwa byayo. Zanzibar kandi igira uwayo muperezida. Uw'ubu yitwa Abeid Amani Karume.

Zanzibar na Tanganyika byahoze ari koloni z’Abongereza byombi, bibona ubwigenge tariki 9 z’ukwa 12 muri 1961. Byishyize hamwe rero tariki ya 26 z’ukwa kane muri 1964, nyuma y’aho abaturage ba Zanzibar bivumburiye ku Barabu babategekaga.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG