Uko wahagera

AMATANGAZO 03 06 2004 - 2004-03-10


Uyu munsi turatumikira aba bakurikira. Hari:

Mugwaneza John utuye mu kagari ka Shyira, akarere ka Giciye, intara ya Gisenyi; Kanagire Vincent bakunda kwita Kabisa, utuye ku murenge wa Simbi, akagari ka Nyarurembo, akarere ka Maraba, intara ya Butare na Hanyurwimfura Saratiyeli utuye ku murenge wa Gihombo, akagari ka Gahanda, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye, Kanyonga Bernadette utuye mu kagari ka Rugogwe, akarere ka Mukingi, intara ya Gitarama; Ngendahayo Phocas utuye ku murenge wa Burenga, akagari ka Gitatsa, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba na Jerome Sibobugingo utuye ku murenge wa Mwendo, akagari ka Mijyina, akarere ka Gashora, intara ya Kigali, Ndayisaba Joseph utuye I Mbuye, akarere ka Nyamure, mu cyahoze ari komine Ntyazo, intara ya Butare; Gakuru Celesti utuye mu cyahoze cyitwa serire Twimbogo, segiteri Burunga, komini Gitesi, perefegitura ya Kibuye na Nyiramajyambere Jeanne utuye mu kagari ka Nyabusunzu, umurenge wa Kimuna, akarere ka Gikonko, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mugwaneza John utuye mu kagari ka Shyira, akarere ka Giciye, intara ya Gisenyi aramenyesha Twagirayezu Samuel uba mu nkambi ya Mbondo ho muri Congo-Brazzaville ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko umuryango we umukeneye cyane. Mugwaneza arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bagituye aho bari batuye mbere y’intambara. Mwagwaneza ararangiza ubutumwa bwe rero asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Kanagire Vincent bakunda kwita Kabisa, utuye ku murenge wa Simbi, akagari ka Nyarurembo, akarere ka Maraba, intara ya Butare ararangisha umwana witwa Tuyisenge Brandine uzwi cyane ku izina rya Macibiri, bakaba baraburaniye I Tingi-Tingi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Kanagire arakomeza amumenyesha ko yigeze kumva ko yabarangishije kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Arakomeza rero amumenyesha ko bari I Simbi mu rugo. Kanagire ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge ushinzwe gucyura impunzi.

3. Tugeze ku butumwa bwa Hanyurwimfura Saratiyeli utuye ku murenge wa Gihombo, akagari ka Gahanda, akarere ka Rusenyi, intara ya Kibuye ararangisha abana be Urimubenshi Agustin, Hagumineza bakunda kwita Kazungu, bakaba baraburaniye ahitwa Warekare, mu cyahoze cyitwa Zayire. Hanyurwimfura arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we ubu yageze mu Rwanda mu kwa cyenda, umwaka w’2002 ari kumwe n’umugore we Mukabideli Maliana n’abandi bana. Ngo basanze kandi Minani Emmanuel n’umugore we barageze mu Rwanda. Ararangiza rero abamenyesha kandi ko Mama Generoza Nyiramyavu araho kandi akaba abasuhuza cyane.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kanyonga Bernadette utuye mu kagari ka Rugogwe, akarere ka Mukingi, intara ya Gitarama ararangisha abana be Musonera Alexis na murumuna we Vianney bahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabamenyesha ko araho kandi akaba abakumbuye cyane. Kanyonga arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha kandi ko mushiki wabo Mukamurenzi Aloyiziya na Mukamusoni ndetse n’imiryango yabo babatashya cyane. Kanyonga akaba ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ngendahayo Phocas utuye ku murenge wa Burenga, akagari ka Gitatsa, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba aramenyesha murumuna we Ndahiro Jean Baptiste ko bageze mu Rukondi ari kumwe na Donata n’abana. Aramusaba rero ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ababyeyi be bamukumbuye cyane. Ngendahayo arakomeza ubutumwa bwe asaba nyirasenge Mukabideli Odette wasigaye I Rukorera, ho mu gihugu cya Congo-Brazzaville ko yakwihutira gutahuka mu rugo akimara kumva iri tangazo ngo kuko umusaza we Craver Rutikanga amukeneye cyane kandi n’abana bakaba bamukumbuye cyane. Ngendahayo ararangiza ubutumwa bwe asuhuza Mukandagijimana Siriveriya n’umugabo we Izayazi, Kanote Augustin n’umugore we Esterie Twagiramungu n’umugore we Hyacentha, mukakibogo Jeanne d’Arc n’umugabo we, bose bakaba barasigaye I Rukorera ho muri Congo-Brazzaville.

6. Tugeze ku butumwa bwa Jerome Sibobugingo utuye ku murenge wa Mwendo, akagari ka Mijyina, akarere ka Gashora, intara ya Kigali aramenyesha umwana we witwa Nduwayezu Sipiliyani batandukaniye mu nkambi ya Ngara, ho mu gihugu cya Tanzaniya ko yatahutse ubu akaba ari mu Rwanda. Sibobugingo arakomeza ubutumwa bwe amusaba aho yaba ari hose ko niba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Sibobugingo ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko mushiki we Nyiransanzimana Jeannette na Jacqueline Musabyimana bamusuhuza kandi bakaba na bo bamwifuriza gutahuka. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo amuzi kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Ndayisaba Joseph utuye I Mbuye, akarere ka Nyamure, mu cyahoze ari komine Ntyazo, intara ya Butare ararangisha mushiki we Mukandutiye Rachel, abana be Umugwaneza Vivianne na Mukashyaka. Ndayisaba avuga ko se w’abo bana yitwa Kalisa Claver kandi ko mbere y’intambara bari batuye I Rutete, mu cyahoze ari komine Muyira, intara ya Butare, nyuma bakaza guhungira mu cyahoze ari Zayire. Ndayisaba arabasaba rero ko babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gitahuka cyangwa se bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Gakuru Celesti utuye mu cyahoze cyitwa serire Twimbogo, segiteri Burunga, komini Gitesi, perefegitura ya Kibuye aramenyesha abana be Mukeshimana, Nirere, Muakanoheli, murumuna we Alphonse Ntamaka, bose bakaba bari ahitwa Kawuma, paroisse Ramba, I Karehe, mu cyahoze cyitwa Zayire ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo bo mu Rwanda bari amahoro. Gakuru ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo ararangisha ko yabibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyiramajyambere Jeanne utuye mu kagari ka Nyabusunzu, umurenge wa Kimuna, akarere ka Gikonko, intara ya Butare ararangisha umukecuru we Nyirabaributsa Maliya wagiye ahunze akaba yari mu nkambi ya Rukore, ho muri Tanzaniya. Nyiramajyambere arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko araho akaba ari mumwe n’umugabo we Sinkundwanabose Emmanuel. Arakomeza kandi abamenyesha kandi ko ubutumwa bamwoherereje hamwe na musaza we Nkuliyingoma Emmanuel utuye I Ntega ho mu Burundi bwamugezeho. Ngo aboneyeho kubasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyiramajyambere ararangiza ubutumwa bwe asaba kandi umwana we Nyirayatsa, musaza we Bizimungu na murumuna we Mukakibibi Peliyana ko na bo bakwihutira gutahuka bakaza mu Rwanda. Ngo Mugarura Roza, Mushimiye, Sehene, Karoli, Mbonimpaye Duduli, Nyirambibi, Mukankusi na Mukakarera bose babasuhuza kandi ko Nyilimana we yitabye Imana azize urw’ikirago.

XS
SM
MD
LG