Uko wahagera

Rwanda: Indyo Mbi n'Imiti ya Kizungu Bimerera Nabi Abana Bahunguka - 2004-01-15


Mu nkambi zakira impunzi ziva Congo abana bamwe bamererwa nabi kubera indyo n'imiti ya kizungu batamenyereye.

Abana bari barahungiye muri Congo n’i Burundi abenshi ntibashoboraga kuvuzwa. Iyo hari uwarwaraga,ababyeyi basoromaga ibyatsi bagakoramo imiti bakamuha yagira Imana agakira yagira ibyago agapfa. Aho mu mashyamba bari bari ntaho bashoboraga kubona ivuriro. Ibyo kurya babonaga na byo sibyo basanga mu nkambi zibakira kandi hari igihe bazimaramo iminsi myinshi.

Ababyeyi twaganiriye bose ariko ntibabibonaga kimwe. Hari abatubwiye ko aho bagereye aho bakirirwa mu Rwanda ari bwo abana babo batangiriye kumererwa nabi kubera imirire mibi. Ngo umwana ntashobora kurya ibigori kandi atabimenyereye. Aho babaga mu buhungiro ngo bakoreshaga uburyo bwose bagashaka imirimo, nko guhingira abantu, gukora akazi ko mu rugo, cyangwa bagacuruza utuntu, nk’imboga n’ibindi.

Kayitesi Justine ati:

“Aho nari narahungiye umwana wanjye yari ameze neza kuko nashakaga akazi, ngacuruza imboga, umwana wanjye ngashobora kumubonera ikimutunga cyiza kandi gihagije. Ati ariko aho njyereye mu Rwanda baduhaye ibigori n’ibishyimbo kandi abana batabimenyereye, batangira kurwara kubera ibiryo bibi n’umwanda.”

Kayitesi avuga ko ibyo bituma abana bahandurira indwara nyinshi, ubuzima bwabo bugatangira kumera nabi cyane. Ubu umwana we ngo arwaye kuruka no guhitwa kubera kurya ibiryo atamenyereye. Kayitesi asanga rero bari bakwiye kugira vuba bakabavana aho bakiririwe, bakajyana iwabo kuko ubuzima bw’abana babo butameze nabi.

Kampire Patricia we ati:

“Iyo twirukaga mu misozi iyo umwana yarwaraga twasoromaga ibyatsi tukamuvugutira tukamuha akanywa kuko ntawashoboraga kubona aho avuriza umwana. Aho twabaga ni mu mashyamba, nta miti washoboraga kubona.”

Kampire avuga ariko ubu bameze neza, ngo nta kibazo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryari rikwiye kureba uko ryajya ryihutira gutahana abantu mu ngo vuba kuko usanga abana bato bahandurira indwara nyinshi kubera imirire mibi n’umwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG