Uko wahagera

AMATANGAZO 01 04 2004 - 2004-01-09


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Yohani Harelimana utuye I Gahengeri, akagari ka Nyagasozi, mu cyahoze ari komine Kinigi, intara ya Ruhengeri; Umuryango wa Munyakazi Boniface utuye ku Muhororo, mu cyahoze ari komine Mbazi, ubu akaba ari akarere ka Maraba, intara ya Butare na Rusaku Jean Marie Vianney utaravuze aho aherereye muri iki gihe, umuryango wa Kanyamikara Leonard utuye mu kagari ka Gateko, umurenge wa Gihogwe, akarere ka Rutongo, intara ya Kigali ngali; Nyirambanjimana Phelomene utuye mu karere ka Gikondo, umurenge wa Kimisange, aagari ka Rebero, intara ya Kigali na Gasuhuke Emmanuel ubarizwa I Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali, Mukangenzi Evelyne ubarizwa mu cyahoze cyitwa komine Nyamagabe, perefegitura Gikongoro, segiteri Gikongoro, ahitwa Gatyazo; Bayingana Janvier bakunda kwita Makombe utuye I Liranga, mu gihugu cya Congo Brazzaville n’umuryango wa Bucyana Theoneste utuye mu karere ka Nyakizu, akagari ka Maraba, umurenge wa Rushunguriro, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Yohani Harelimana utuye I Gahengeri, akagari ka Nyagasozi, mu cyahoze ari komine Kinigi, intara ya Ruhengeri ararangisha umugore we Niyonsaba Josephine baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Yohani Harelimana arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo mugore we ashobora kuba ari mu nkambi ya Mukolera, mu gihugu cya Zambiya. Aramumenyesha kandi ko umubyeyi we Bukeye Matiyasi na murumuna we Uwitije Tereza ndetse n’umwana we Niyoniringira Emmanuel bamusuhuza cyane. Yohani Harelimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo ko yakwihutira gutahuka.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Munyakazi Boniface utuye ku Muhororo, mu cyahoze ari komine Mbazi, ubu akaba ari akarere ka Maraba, intara ya Butare uramenyesha umwana wabo Nshimiyimana Venuste aho yaba ari hose ko abaye akiriho yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR, Monuc cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibimufashemo. Ashobora kandi guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango ababwira aho aherereye muri iki gihe. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko se wo muri batisimu Niringiyimana Mariko ubu na we yatahutse akaba ari mu Rwanda.

3. Tugeze ku butumwa bwa Rusaku Jean Marie Vianney utaravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha umuryango wa Habimana Tasiyani, waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Nyangezi ya II. Abandi barangishwa muri uwo muryango ni Mukarugambwa Valentine bakundaga kwita Veri, Ganishuri Viateur n’Uwamahoro Christine. Rusaku arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Kanyamikara Leonard utuye mu kagari ka Gateko, umurenge wa Gihogwe, akarere ka Rutongo, intara ya Kigali ngali urarangisha abana Mukambaraga Ernestine na Muhayimana Alphonsine baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umenyesha abo bana ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bagatahuka mu Rwanda. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibibafashemo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirambanjimana Phelomene utuye mu karere ka Gikondo, umurenge wa Kimisange, akagari ka Rebero, intara ya Kigali aramenyesha umuhungu we Poroto Sylvestre babanaga mu nkambi ya Mugunga, mu cyahoze cyitwa Zayire ubu akaba ari mu nkambi ya Loukolela, mu gihugu cya Congo Brazzaville ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko abandi bose na bo batahutse. Nyirambanjimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Mutsindashyaka Laurent na Sebutama David bitabye Imana bazize indwara. Nyirambanjemina ararangiza ubutumwa bwe arangisha kandi umukobwa we Mujawamaliya Laurence ko niba akiriho yakwihutira gutahuka kandi akabamenyesha amakuruye ye n’aho aherereye muri iki gihe.

6. Tugeze ku butumwa bwa Gasuhuke Emmanuel ubarizwa I Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha Gasuhuke Camille. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Gasuhuke Emmanuel arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kubandikira kuri aderesi zikurikira Gasuhuke Emmanuel, Paroisse Nyamirambo, B.P. 77 Kigali, Rwanda cyangwa akabahamagara kuri telefone akoresheje nimero zikurikira. Izo nimero akaba ari 25008647062.

Ku bifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com. Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukangenzi Evelyne ubarizwa mu cyahoze cyitwa komine Nyamagabe, perefegitura Gikongoro, segiteri Gikongoro, ahitwa Gatyazo ararangisha umubyeyi we Mukanyambo Agnes wari warashakanye na Hanyurwushaka Emmanuel. Arakomeza kandi arangisha mukuru we Mukandori Joice baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, I Kisangani ahitwa I Gisesa. Mukangenzi Everyne ngo akaba aboneyeho kumenyesha aba ararangisha bose ko we ubu yatahutse ari kumwe n’umugabo we Munyemana Geoffrey ndetse n’abana Nkundiye Ananie, Uzabakiriho Dismas, Nirere Therese, Mukaneza Anonsiyata na Karugaba Pauline. Mukangengenzi ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bayingana Janvier bakunda kwita Makombe utuye I Liranga, mu gihugu cya Congo Brazzaville ararangisha Mulindahabi Simon, Mukarubuga Azera, Karemangingo Charles na Mukamugema Violette baburaniye ku mazi ya Ubundu. Bayingana arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Nyirabagina Verediyana, Ngerero Emmanuel na Mukamazimpaka Chantal bashobora kuba bagituye mu kagari ka Gitarama, akarere ka Gitesi, intara ya Kibuye. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Bucyana Theoneste utuye mu karere ka Nyakizu, akagari ka Maraba, umurenge wa Rushunguriro, intara ya Butare uramenyesha Uwihoreye Madalina, Horizana Marie Therese na Sezerano Etienne baburaniye I Lura, muri Congo-Kinshasa ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko abo mu muryango wabo ubu batahutse bakaba barageze mu rugo amahoro. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo usaba Ntawuyirushamaboko Herman ko na we yatahuka akimara kumva iri tangazo.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG