Uko wahagera

Rwanda: Abana b'Impunzi z'Abanyecongo Bifuza Gutaha - 2003-12-22


Nk’uko bimeze mu nkambi zose ziri mu Rwanda, no mu nkambi yo ku Kibuye ahitwa mu Kiziba hari amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.

Abana b’Abanye Congo biga muri College Amahoro, ishuri ryo muri iyo nkambi, bavuga ko bakiriwe neza bakigera mu Rwanda. Bifuza kandi ko amasezerano yo kugarura amahoro muri Congo yakubahirizwa kugira ngo babashe gusubira iwabo.

Hari bamwe mu mpunzi bajya basubira aho bavuye kureba ibyo basize ariko ntibagaruke. Amakuru agera aho mu nkambi avuga ko hari ababa bicwa n’interahamwe cyangwa aba mayi mayi bakirangwa mu duce babagamo.

Ndizeye Jean Claude, umunyeshuri muri College Amahoro, avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bajya basubira muri Congo kureba imitungo bahasize uko yifashe ariko ntibagaruke. Amakuru bumva avuga ko ngo baba bicwa n’interahamwe cyangwa aba Mayi Mayi bakiri mu duce twabagamo.

Abakobwa, nka Nyiramahirwe Vestine, bo bavuga ko nibagira amahirwe bagataha, ngo bazashishikariza bagenzi babo ibyiza babonye mu Rwanda, cyane cyane ubumwe, ubwiyunge, uburinganire n’ibindi.

Uwitwa Nsengiyumva Jackson we icyamushimishije mu Rwanda ngo ni uburyo umuntu ashobora kubana n’undi nta mwiryane hagati ye na mugenzi we.

Igishimishije kuri abo bana bose ni uko bagira isuku yaba ku mubiri cyangwa ku myambaro. Ikindi kandi bafite abarimu bahagije kandi babifitiye ubushobozi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG