Uko wahagera

AMATANGAZO 12 14 2003 - 2003-12-20


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Mafurebo Gaspard utuye I Mabanza ho mu ntara ya Kibuye; Mbaraga Mathias uri I Nairobi mu gihugu cya Kenya na Nziyomaze utuye mu nkambi ya Orukinga, mu gihugu cya Uganda, Muhimpundu Marie bakunda kwita Mama Rose uri I Nyanza, mu ntara ya Butare; Nyiramacumbi Alvera utuye mu ntara ya Kigali ngali, akarere ka Gashora, umurenge wa Gashora n’umuryango wa Sekaryongo Jean Berchmas utuye mu karere ka Nyaruhengeri, intara ya Butare, Michel Bitegetsimana ubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville; Phocas Flegmatique ui I Kigali na Mpayimana Jean Philippe umupolisi I Gishali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mafurebo Gaspard utuye I Mabanza wo mu ntara ya Kibuye ararangisha murumuna we Burasanzwe Jean Marie Vianney, mwene Ntabutagezwa Paul na Nyiradedeli Melanie wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Mafurebo arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Mafurebo ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be Mukamakuza, Sebagaragu na Munyanshoza bamutashya cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yakwihutira kubimumenyesha.

2. Dukomereje ku butumwa bwa Mbaraga Mathias uri I Nairobi mu gihugu cya Kenya ararangisha Mukasa Atlanta anamumenyesha ko umugore we Yvette aba mu gihugu cya Canada. Arakomeza arangisha kandi Kimba viateur, Rwagasana Alfred, Kabamnbe Thierry, Rwamucyo Victor, Ngirumugisha Clement, Ipanza Francois amumenyesha ko yabonanye na mushiki we hamwe na Butera Joseph bakunda kwita Bravo bakaba bari I Nairobi. Mbaraga arakomeza abasaba ko niba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamugezaho amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo ko ko yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nziyomaze utuye mu nkambi ya Orukinga, mu gihugu cya Uganda aramenyesha ababyeyi be Mukabandora Donata na Kanyamukenke Yonasamu batuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Kidaho ko umwana bari bungutse yitabye Imana. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo babyeyi be ko yabibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Muhimpundu Marie bakunda kwita Mama Rose uri I Nyanza, mu ntara ya Butare ararangisha Tulishimye Rose, Ndahirwa Marcellin, Hirwa Maric na Nyirabavakure Eline. Muhimpundu arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko itangnazo bahitishije ataryumvise neza ko babishoboye bakongera bagahitisha irindi. Arabamenyesha kandi ko agituye mu Gasoro, ahahoze ari muri komine Kigoma, ubu akaba ari umujyi wa Nyanza. Muhimpundu ararangiza ubutumwa bwe aramutsa Yirirwahandi Gerigora, Alphonse, Bernadette, Jean de Dieu na nyina wabo. Ngo niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyiramacumbi Alvera utuye mu ntara ya Kigali ngali, akarere ka Gashora, umurenge wa Gashora ararangisha umwana we witwa Rwabidadi Valens baburaniye mu cyaho cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996. Amakuru aheruka amubwira ko ubu ashobora kuba ari I Kinshasa. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwifashisha imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyagwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo. Ararangiza ubutumwa bwe asaba Ndizihiwe Emmanuel n’abo bari kumwe bose ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo.

6. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Sekaryongo Jean Berchmas utuye mu karere ka Nyaruhengeri, intara ya Butare urarangisha Mukakimenyi Marie Flore, Dusabimana Irene na Uwizeyimana Aime Marie. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakawumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe kandi bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kubahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 08410196 cyangwa 08830524.

u Abifuza kutwandikira aderesi zacu niVOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Michel Bitegetsimana ubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville akaba Mwene Bavakure Enias na Mukangango Lena bavuka mu karere ka Nyamyumba, akagari ka Buhoko, akarere ka Ruurazo, intara ya Gisenyi, ararangisha Babonampoze Matusela, Niyigira Polisi, Sinamenye Lazaro na Ndinkabandi Enias ushobora kuba ari mu gihugu cy’Ubufaransa. Bitegetsima arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko akeneye kumenya amuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko babishoboye bamwandika bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Michel Bitegetsimana, C/O Cite Don Bosco, B.P. 15355 Brazzaville, Congo.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Phocas Flegmatique uri I Kigali ararangisha Karake Theoneste ushobora kuba ari mu nkambi ya Rukolera, muri Congo-Brazzaville. Flegmatique arakomeza amumenyesha ko araho kandi akaba ari I Kigali. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari fregmatiquep@yahoo.fr Flegmatique ararangiza ubutumwa bwe ashimira abanyamakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika. Arakoze natwe tuboneyeho kumwifuriza umwaka mushya muhire.

9. Uyu munsi tugiye gusoreza ku butumwa bwa Mpayimana Jean Philippe umupolisi I Gishali akaba arangisha mubyara we Nisunzumuremyi Boniface. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya Email ikurikira. Iyo aderesi ni mpayimana@hotmail.com cyangwa se agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Mpayimana ararangiza asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG