Uko wahagera

Rwanda: Abakene Ntibaratangira Kwigira Ubuntu - 2003-10-28


Minisiteri y'uburezi yari yarasabye ibigo by'amashuri kureka abana bose bakiga. Icyo cyemezo cyasoneraga abana batishoboye batarishye amafaranga y'ishuri mu mashuri yisumbuye, cyane cyane abo mu myaka 3 ibanza. Abo mu mashuri abanza bo bagombaga kwigira ubuntu.

Nyamara ibigo bitari bike byabujije abana badafte amafaranga y'ishuri kubyinjiramo. Ubu abana n'ababyeyi bararira ayo kwarika kuko abenshi muri bo bari banizeye ko icyemezo cyo kwigira ubuntu kizatangira gukurikizwa uyu mwaka.

Minisiteri y’Uburezi ariko yari yatangaje ko hari ibigitunganywa kugira ngo icyo cyemezo kizabone kubahirizwa, isaba ababyeyi kuba bihanganye. Gusa yari yanasabye ko ibigo byazihanganira ababyeyi b'abakene abana babo ntibavutswe uburenganzira bwo kwiga.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye twaganiriye basobanura ko ikibazo gikomeye gihari ari uko abo banyeshuri bagomba gutungwa n'ikigo kidafite ubushobozi buhagije bwo kuba cyakwakira abana biga baba mu bigo. Bikaba ngo bibagora kubatunga.

Mu mashuri abanza ho amafaranga y'ishuri yavanyweho burundu n'ubwo yo atari akanganye cyane. Ibigo bimwe na bimwe, cyane cyane ibyo mu migi, bikaba byari byarashyizeho icyo bise agahimbazamusyi k'umwarimu bibyumvikanyeho n'ababyeyi bifashije.

Ako gahimbazamusyi kagenewe umwarimu mu bigo byo mu migi usanga gakubye inshuro 5 zirenga ay'ishuri yari asanzweho. Katumye mu itangira ry'amashuri abanza abayobozi b'ibigo batemerera abana batishoboye kwinjira mu mashuri.

Mukeshimana w'umupfakazi akaba atunzwe no gupagasa mu mugi wa Kigali afite abana 5, batatu muri bo bakaba batari barigeze ishuri kubera amikoro make. Ngo yajyanye abana aziko bagiye kwigira ubuntu ku kigo cyo ku Ntwari mu mugi wa Kigali bamusaba amafranga y’agahimbazamushyi atatekerezaga.

Aragira ati:

“Ese abana b'abakene bazaba abande ? Ko twari twizeye ko twatoye Kagame kubera ko azatuvuganira, none kuki ibyo yemeye bidashyirwa mu bikorwa ?”

Uwo mubyeyi ngo yimwe icyemezo cy'ubukene yagihawe n'inzego zo hasi izo hejuru mu karere zimutera utwatsi ngo afite ingufu zo gukora.

Cyakora siko hose ariko byagenze. Hirya no hino mu cyaro ho hari aho ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kugenzura niba ababyeyi bubahiriza inshingano zabo zo gushyira abana babo mu mashuri, bakaba barashyizeho n'ibihano ku babyeyi batazabyubahiriza. Ngo ntacyo bitwaza kuko umwana yigira ubuntu kandi bakaba batamusaba ko agira umwenda mwiza wo kwigana.

N'ubwo ibyo bibazo bihari ariko, uyu mwaka umubare w'abana batangiye mu mashuri abanza n'ayisumbuye wariyongereye cyane ugereranije n'umwaka ushize.

Ibyo ahanini bikaba binagaragazwa n’uko mu byaro aho wasangaga abana baragiye cyangwa bafatanije n'ababyeyi mu mirima igihe cy'amasomo bitakigaragara cyane.


Abategura Ejo Bite



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG