Uko wahagera

Umuryango w'Abibumbye Wahagurukiye Ruswa - 2003-10-02


Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ayo masezerano mpuzamahanga yo kurwanya ubugizi bwa nabi agamije kurwanya abaryi ba ruswa, abanyereza umutungo wa leta, forode n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ayo masezerano azashyirwaho umukono mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka yemeza ko ruswa ari icyaha gisaba ibihugu byose bizayasinya gufatanya m’ugukurikirana abayirya.

Mu bizafatwa nka ruswa harimo bihera kuri bituga ukwaha kugeza ku bategetsi cyangwa abakozi ba leta batanga impushya cyangwa za kontaro z’imirimo ya leta.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ruswa n’uburiganya byibasira cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ngo bikiza abategetsi, ariko bikazitira abanyamahanga bashaka gushora amafaranga mu gihugu, bityo ubukungu bw’igihugu bukahazaharira.

Mu bo amasezerano mpuzamahanga k’ubugizi bwa nabi azagirira akamaro cyane harimo n’Abanyafurika. Guverinoma zo muri Afurika ngo bizazifasha gusubirana amafaranga abategetsi baho basahuriye mu mabanki yo mu Busuwisi n’ahandi.

Gusa na none mu Muryango w’Abibumbye basanga intambara na ruswa itazoroha, cyane cyane mu bihugu birimo ubutabera na bwo bwamunzwe na ruswa. Abakozi ba leta n’abapolisi bahembwa intica ntikize ngo bashobora gutuma ruswa ihabwa intebe.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG