Uko wahagera

APR FC Muri 1/2 mu Rwego rw'Afurika - 2003-09-21


Mu mateka y'u Rwanda imwe mu makipe yarwo igeze muri 1/2 mu rwego rwa Afurika. Ikipe APR-FC ikaba yaravanyemo igihangange Anshanti Kotoko yo muri Ghana iyitsinze 1-0 mu mukino wo kwishyura. Umukino ubanza ikipe Ashanti Kotoko yari yatsinze APR-FC 2-1. Igitego APR yatsindiye hanze ni cyo kiyihaye itike yo kwinjira muri 1/2.

Icyo gitego cyatsinzwe na Olivier Karekezi mu gice cya mbere, Anshanti Kotoko ntiyashobora kukishyura nubwo yakomeje gusatira cyaneumupira ujya kurangira. Umukino urangiye abakinnyi bo mu gihugu cya Ghana ntibihanganiye gutsindwa maze badukira abasifuzi barakubita. Polisi y'igihugu ikaba ariyo yahosheje amahane.

Umukino warangiye umukinnyi wa Anshanti Kotoko Joe Hendrech ahawe ikarita itukura ubwo yategaga umukinnyi Wembo wa APR FC ashaka kwinjira imbere y'izamu.

Umupira uwo mupira wari ukomeye cyane ukaba wararanzwe no gusatira izamu cyane ku mpande zose ndetse no guhusha ibitego.

APR-FC ikaba izakomeza muri kimwe cya kabiri tariki ya 5 z'ukwa 10, ni ukuvuga mu byumweru 2 biri imbere. Izahura n’ikipe ikomeye cyane Julius Berger yo muri Nigeria.

Mu gihe APR-FC yahataniraga itike ya 1/2, u Rwanda rwarimo rutombora bwa mbere mu gikombe cy'Afurika kizabera Tunis muri Tunisia mu ntangiriro z'umwaka utaha. Amavubi y'u Rwanda akaba azaba ari mu itsinda ririmo Tunisia, Guinee, na RDC.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG