Uko wahagera

Abanyeshuri muri Kenya Baraye Bigaragambije - 2003-09-16


Muri Kenya abapolisi baraye basakiranye n’abanyeshuri bo kuri kaminuza amagana bigaragambyaga. Abo banyeshuri bigaragambyaga kubera iyicwa ry’umwarimu wabo wari n’umujyanama wa poritiki ukomeye.

Abo banyeshuri bigaragambije imbere y’ibiro birimo kwiga umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Kenya. Abapolisi ariko bahise babakoma mu nkokora.

Abo banyeshuri bigaragambirizaga iyicwa rya profeseri Crispin Odhiambo Mbai wayoboraga umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Kenya k’uburyo ububasha bwa perezida bwagabanywa cyane.

Mbai yarashwe inshuro 3 n’abantu bataramenyekana binjiye iwe ku cyumweru. Abapolisi bavuga ko nta gihamya bari bagira ko iyicwa rye hari aho rihuriye na poritiki.

Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG