Uko wahagera

Liberia: Moses Blah ni Muntu Ki - 2003-08-11


Perezida mushya wa Liberia, Moses Blah, yatangiriye poritiki mu nkambi yatozaga inyeshyamba muri Libiya. Iyo nkambi ni na yo Charles Taylor asimbuye na we yatangiriyemo poritiki.

Blah yari kumwe na Charles Taylor muri za 80 ubwo bagambaniraga guhirika perezida Samuel Doe. Blah yari kumwe n’umutwe wa Charles Taylor ubwo wafataga bwa mbere intwaro zo kurwanya guverinoma ya Liberia muri 1989.

Iyo ntambara yamaze imyaka 8, kugeza muri 1997, ubwo Taylor yatorerwaga kuyobora Liberia.

Blah yoherejwe kuba ambasaderi wa Liberia muri Libiya, aza gusubira muri Liberia kuba visiperezida muri 2000.

Mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka ariko umubano wa Charles Taylor na Moses Blah waje gutokorwa, ubwo urukiko rwo muri Sierra Leone rwatangiraga gufashaka gufata Taylor kubera ibyaha byo mu ntambara. Icyo gihe Taylor yashinje Moses Blah kuba ngo yari yamugambaniye, ashaka kumuhirika.

Ibyo Blah yabifungishirijwe ijisho iminsi itari mikeya mbere y’uko abandi baperezida bo mu karere bashobora kumvisha Taylor kumurekura.

Blah avuka mu majyaruguru ya Liberia, mu karere ka Nimba. Abasirikari benshi ba Taylor na bo ni ho bakomoka, mu bwoko bw’aba Gio n’aba Mano.

Nta byinshi Abanyaliberia benshi bazi kuri Moses Blah, uretse ko yari umusirikari. Nta ruhare rukomeye yigeze agira muri guverinoma ya Liberia. N’igihe yari visiperezida nta bwo yigaragazaga cyane.

Moses Blah afite abana 14, akanavuga indimi nyinshi, harimo Icyongereza, Igifaransa, n’Icyarabu.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG