Uko wahagera

FMI  ngo Congo Izasonerwa Miriyari 10 z'Amadolari - 2003-07-29


Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, na Banki y’Isi, bivuga ko Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe kwinjira muri porogaramu izayisonera amadeni agera kuri miriyari 10 z’amadolari mu gihe kitaramenyekana.

Itangazo rya FMI na Banki y’Isi hano i Washington ejo ku wa mbere ryavugaga ko ngo Congo yafashe ingamba za ngombwa kugira ngo ishobore gushyirwa muri porogaramu yagenewe ibihugu bikennye byazahajwe n’amadeni.

Umuyobozi mukuru wa FMI, Horst Koehler, avuga ko abategetsi ba guverinoma ya Congo bagerageje gukurikiza imigambi y’ubukungu bihaye k’uburyo bushimishije n’ubwo bari mu bihe bikomeye. Mu mwaka ushize ngo byabaye ubwa mbere ubukungu bwa Congo buzamuka mu gihe cy’imyaka 13.

Ushinzwe Congo muri Banki y’Isi, Emmanuel Mbi, we yavuze ariko ko Congo yugarijwe n’ibibazo byinshi muri ibi bihe irimo kugerageza kwisuganya nyuma y’intambara, ibibazo bya poritiki n’ubukungu.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG