Uko wahagera

AMATANGAZO  20 07 2003 - 2003-07-28


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turabanza gutumikira Nyirafaranga Consolee ubarizwa mu nkambi ya Pokola, mu gihugu cya Congo Brazzaville; Nabagize Oswald uvuka ku Gikongoro, ahahoze ari komine Mudasomwa, segiteri Buhoro, perefegitura ya Gikongoro, ubu akaba abarizwa I Nyamirambo ho muri perefegitura ya Kigali na Bimenyimana Felicien utuye ku murenge wa Bushenge, akagari ka Bushenge, akarere ka Impala, ntara ya Cyangugu, Bitaho Jean utuye mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Musenyi, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama n’Umuryango wa Gasamagera Lazare utuye mu karere k’umujyi wa Kabuga, umurenge w’Ayabaraya, intara ya Kigali Ngali, Mukabaziga Mwamini utuye I Nyamirambo, ku Kimisagara, intara y’umujyi wa Kigali; Nibabyare Mariselina utuye ahahoze ari komine Rutobwe, segiteri Ntonde, serire Ntonde perefegitura Gitarama na Mukeshana Celine utuye ku murenge wa Buhoro, akagari ka Kanserege, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirafaranga Consolee ubarizwa mu nkambi ya Pokola, mu gihugu cya Congo Brazzaville ararangisha umugabo we Rugaravu Raphael n’abana bari kumwe. Nyirafaranga avuga ko bari batuye muri komine Ntongwe, segiteri Gisare, serire Matara, perefegitura Gitarama, nyuma bakaza kuburanira I Nera, mu cyahoze cyitwa Zaire, 1996. Arakomeza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira kumumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bazifashishe radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo kubimumenyesha.

2. Dukulikijeho ubutumwa bwa Nabagize Oswald uvuka ku Gikongoro, ahahoze ari komine Mudasomwa, segiteri Buhoro, perefegitura ya Gikongoro, ubu akaba abarizwa I Nyamirambo ho muri perefegitura ya Kigali aramenyesha bakuru be Hakizimana Ildephonse na Munyeshaka Cleophas, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza abamenyesha ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bazifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Nabagize Oswald arabamenyesha kandi ko yageze mu rugo ari kumwe ba mushiki we Nyirarukabuza Kolotilida. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bwa Bimenyimana Felicien utuye ku murenge wa Bushenge, akagari ka Bushenge, akarere ka Impala, intara ya Cyangugu ararangisha murumuna we Nzeyimana Emmanuel wabaga mu nkambi ya Kabira ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko abaye akiriho yabamenyesha aho aherereye muri iki gihe. Bimenyimana arakomeza amumenyesha ko umuryango we uraho kandiko ababyeyi, Ntakiyimana Felecien, Bigilimana, Nsabimana na Gashyamba bamusuhuza cyane. Aramumenyesha kandi ko yageze mu Rwanda muri 97, mu kwezi kwa munani, ngo akaba yarasanze mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo akaba azi aho baherereye ko yabibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Bitaho Jean utuye mu kagari ka Kagugu, umurenge wa Musenyi, akarere ka Kamonyi, intara ya Gitarama aramenyesha umuhungu we Rwasibo baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire ko yageze mu Rwanda amahoro. Aramumenyesha kandi ko umukecuru we na murumuna we Murama bitabye Imana bazize uburwayi. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramumenyesha ko yakwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Umuryango ya Gasamagera Lazare utuye mu karere k’umujyi wa Kabuga, umurenge w’Ayabaraya, intara ya Kigali ngali ufatanyije n’uwa Mparagije Daniel utuye mu karere ka Rushashi, umurenge wa Kiruru iramenyesha abana babo Hanganyirwimana Zirupa na Tuyisenge Jacques ko bari mu Rwanda, kandi bakaba bari amahoro. Iyo miryango irakomeza ibasaba ko bakimara kumva iri tangazo babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se bakabandikira bakoresheje adererese zikurikira: Nihire Perpetue, Eglise Adventiste du 7eme Jour de Muhima, B.P. 247 Kigali, Rwanda.

6. Tugeze ku butumwa bwa Evariste Ufitinema utuye mu Canada ararangisha mubyara we Mbaraga Daniel ushobora kuba ari I Kigali, mu Rwanda. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Evariste Ufitinema arakomeza amusaba ko yamugezaho aderesi ze ahitishije itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo mubyara we yabimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mukabaziga Mwamini utuye I Nyamirambo, ku Kimisagara, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha ararangisha umwana witwa Mukarushema Sayidati wabuze ari mu kigero cy’imyaka 9. Mukabaziga avuga ko uwo mwana ari mwene Mussa Niyitegeka na Mariyamu Mukamana. Ngo uwo mwana yabuze ava mu nkambi ya Kahindo ari kumwe na Nyirarume witwa Muzehe. Arabasaba rero ko bose niba bakiriho bamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Mukabaziga arakomeza abamenyesha ko itangazo bahitishije bataryumvise neza ko bahitisha irindi. Ararangiza rero ubutumwa bwe amumenyesha ko Nyirasenge Gatete na nyirakuru batuye mu Cyahafi bakiriho.

8. Tugeze ku butumwa bwa Nibabyare Mariselina utuye ahahoze ari komine Rutobwe, segiteri Ntonde, serire Ntonde perefegitura Gitarama ararangisha umwana we Ubalijoro Innocent wahoze atuye mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yamumenyesha aho aherereye muri iki gihe. Arakomeza amumenyesha ko mushiki we, Mukarubibi Makurata, murumuna we Nyaringanda bamutashya cyane; kandi ko Tarisisi ubu yatahutse akaba na we amutashya cyane. Nibabyare ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko mushiki we witwa Mukarubayiza yitabye Imana. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo azi uwo Ubalijoro yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukeshana Celine utuye ku murenge wa Buhoro, akagari ka Kanserege, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha musaza we Nzaramba Sitefano. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be babanaga mu nkambi ya Inera, ho mu cyahoze cyitwa Zayire, ko ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda, uretse Meri baherukanira mu nkambi ya Tingi-Tingi. Mukeshimana ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi be bamukumbuye kandi ko nabo bamwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG