Uko wahagera

Urugendo rwa Perezida Bush muri Afurika Rugeze k'Umunsi wa 3 - 2003-07-10


Perezida George Bush w’Amerika akomeje uruzinduko rwe muri Afurika.

Ejo ku wa 3 Perezida Bush yabonanye na Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo i Pretoria. Bombi batangaje ko Afurika igomba gufata iya mbere m’ugukemura intambara ziyizahaza.

Mu kiganiro abo baperezida bombi bagiranye n’abanyamakuru, Perezida George Bush yatangaje Amerika izafasha Afurika m’ukubungabunga amahoro itanga imyitozo ya gisirikari. Ibyo ngo byatuma ingabo z’Amerika - zinyanyagiye hirya no hino ku isi - zitarushaho kunyanyagira.

Ubwo Perezida Bush yavugaga asa nk’uwibutsa ikibazo cy’intambara muri Liberia. Amerika irimo kwiga ukuntu yazohereza abasirikari bo kubungabungayo amahoro.

Perezida Mbeki we yishimiye ko Perezida Bush yiyemeje kuzagoboka Liberia. Yongereyeho ariko ko ari ngombwa ko ibihugu byo muri Afurika ubwabyo byumva ko ari byo birebwa mbere na mbere n’ikibazo cyo gukemura intambara zihaba.

Mu gihe Perezida Bush yarimo yakiranwa icyubahiro na Perezida Thabo Mbeki ejo ku wa 3, abantu amagana n’amagana barimo bigaragambya, bamagana intambara na Irak.

Abo bantu batwitse amadarapo y’Amerika n’amafoto ya Perezida George Bush.

Abantu ejo bahuriye kuri ambassades z’Amerika n’amazu ya guverinoma y’Afurika y’Epfo mu migi ya Cap na Pretoria mu gihe abaperezida bombi barimo babonana.

Abashinzwe umutekano muri iyo migi yombi bari baryamiye amajanja. Abigaragambyaga bari bitwaje ibyapa bisaba Perezida Bush guhambira utwe, ngo muri Afurika bafite abantu nka we bahagije.

Umuryango w’abigaragambyaga, Anti-War Coalition, ku wa 3 washinje Perezida Bush kuba ngo arimo kugerageza kugira Afurika y’Epfo umupolisi w’amajyepfo y’Afurika mu ntambara n’iterabwoba.

Perezida Bush arava muri Afurika y’Epfo none ku wa kane ajya m’uruzinduko rw’amasaha 6 muri Botswana.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG