Uko wahagera

Perezida C. Taylor wa Liberia Yemeye Guhunga - 2003-07-06


.

Ku cyumweru ni bwo Perezida Olesegun Obasanjo wa Nigeria yemereye Ubuhungiro Perezida Charles Taylor wa Liberia mu gihugu cye. Ibyo byabereye mu mishyikirano hagati y’abo bagabo bombi yabereye ku kibuga y’indege cy’i Monronvia.

Perezida Obasanjo yavuze ko icyo gikorwa cyari ngombwa kugira ngo amahoro ahinde muri Liberia. Perezida Taylor na we yemeye ubwo buhungiro, ariko asaba kuzahunga neza. Kugeza ubu Taylor aracyafite abasirikari ibihumbi mirongo bakimushyigikiye. Abamurwanya bafite igice kinini cya Liberia, ukuyemo umurwa mukuru Monronvia.

Agahenge kasabaga Taylor kwegura kagiye kumara icyumweru kwubahirizwa.

Perezida Taylor kandi aranakurikirwanwa n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone. Arashinjwa ibyaha byakorewe mu ntambara yo muri icyo gihugu. Taylor yari amaze iminsi avuga ko nta mahoro azataha muri Liberia urwo rukiko rutamuhanaguyeho ibyo byaha.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ejo ku cyumweru, ari Perezida Obasanjo, ari na Perezida Taylor, bose birinze kugira icyo bavuga ku kibazo cy’urwo rukiko.

Perezida Obasanjo yasabye gusa ko hatazagira umubuza amahoro cyangwa ngo ayabuze igihugu cye kubera gutumira Perezida Taylor muri Nigeria.

Ababikurikiranira hafi benshi bumva Perezida Taylor avuye muri LIberia byagarura amahoro mu burengerazuba bwo hagati hose. Mu minsi yashize abacanshuro bo muri Liberia barwanye mu ntambara zo muri Cote d’Ivoire, Sierra Leone na Guine.

Perezida Taylor we ariko ahakana ko atari we ukurura intambara muri ako karere. Gusa hashize imyaka 15 ashoje iye ntambara mu gihugu cye. Ubu icyakora arimo gusaba Amerika kwohereza abasirikari bo kubungabunga amahoro mu gihugu cye. Gusa icyo cyemezo muri Amerika ntikirafatwa.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG